RDB yashyizeho ibiciro bishya byo gusura Ingagi
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje impinduka ku biciro by’uruhushya rwo gusura ingagi zo mu misozi ya Pariki y’Igihugu ya Virunga, zizatangira gukurikizwa muri Mutarama 2026.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, RDB yavuze ko iki cyemezo kigamije gukomeza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no gushyigikira imibereho myiza y’abaturage baturiye Pariki.
Ku baturage b’u Rwanda n’abanyamahanga batuye muri Afurika, igiciro cy’uruhushya cyo gusura ingagi kizaba ari Amadolari ya Amerika 200. Iri ruhushya rizakomeza kugenera abarisura amahirwe yo kwinjira mu pariki, kuyoborwa n’abashinzwe umutekano n’abayobozi b’ingendo, ndetse no kwitabira igikorwa cy’ireba-ngagi.
Ku banyamahanga baturuka hanze ya Afurika, igiciro cy’uruhushya kizaba ari Amadolari ya Amerika 500. Abo bashyitsi bazahabwa serivisi zirimo kuyoborwa mu buryo bwihariye, umutekano usesuye, ndetse n’amahirwe yo gusaba viza y’igihe kirekire ishobora kumara amezi ane.
RDB yashimangiye ko aya mavugurura agamije kongera umusaruro w’ubukerarugendo no gukomeza kubungabunga ingagi, ziri mu nyamaswa ziri mu kaga zo kuzimira ku isi.
Ibi biciro bishya biteganyijwe gutangira gukurikizwa ku mugaragaro muri Mutarama 2026 kugeza mu Kuboza .
Impamvu zikomeye zivugwa ku mpamvu gusura Parike y’Ibirunga bisa nk’ibihenze kurusha ahandi ,ni uko ituwe n’inyamaswa z’akataraboneka, zikwiye kubungwabungwa. Ingagi ziri mu Rwanda muri iki gihe zikabakaba 1000 ariko siko byahoze kuko zigezwe kwicwa umusubizo zisigara ari mbarwa.
Mu kuzirinda ko abantu bazisura baba benshi bakangiza ubuturo bwazo, Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri RDB, yasanze nta kindi cyabishobora kitari ukuzamura igiciro bityo kikaba ari cyo kibakumira.
Amafaranga menshi ava mu gusura iyi pariki niyo akoreshwa mu gutuma abayituriye babaho neza kandi nayo ikitabwaho bifatika birimo n’umushinga wo kuyagura watangiye.
Abanyamahanga bo bazamurirwa igiciro kirekire kuko baba bifite kurushaho. Burya ntiwatega indege ya $15000 ngo ubure $1,500 yo gusura ingagi.
Raoul Nshungu – AMAHORONEWS.COM
