Karongi: Gucuruza ibigori byokeje ntibyemewe
Rubengera, Karongi – Ku wa 5 Mutarama 2026, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi wasohoye itangazo rimenyesha abaturage ko biteme kugura ibigori bibisi ndetse n’ibyokeje ibi bikorwa bifatwa nk’ibikurura ubukene mu bahinzi .
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Umurenge, iki gikorwa kigamije kugenzura no gukumira icuruzwa ry’ibigori bibisi rikorwa mu buryo butemewe, cyane cyane ku bigori bitaragera ku rwego rwo gusarurwa neza. Ubuyobozi buvuga ko iri curuzwa ridakurikije amategeko rishobora guteza igihombo abahinzi no guteza ikibazo ku mutekano w’ibiribwa mu miryango.
Itangazo rikomeza risaba abaturage bose, by’umwihariko abahinzi n’abacuruzi b’ibigori, kwirinda kugurisha cyangwa kugura ibigori bibisi mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya Leta. Abafatirwa muri ibi bikorwa baramenyeshwa ko bazafatirwa ibihano .
Itangazo ryasinywe na Ayabagabo Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, rirasaba kandi abaturage gutanga amakuru ku gihe ku bantu bose bakora ubu bucuruzi butemewe, hagamijwe kurinda umusaruro w’abahinzi no guteza imbere iterambere rirambye ry’ubuhinzi.
Ku rundi ruhande Meya Karongi Ntakirutimana Julienne, we avuga ko harimo n’impamvu y’uko aho byokerezwa binahatera umwanda.
Aganiraga na Igihe agira ati “Ahantu hakavuye ibigori by’ibihumbi 300 Frw iyo abigurishije ari bibisi bamuha ibihumbi 100 Frw, ugasanga ahombye bya bihumbi 200 Frw byari kuzamugirira umumaro. Twashyizeho itangazo ku rwego rw’akarere ryashyizweho n’umurenge wa Rubengera ukunze guhinga ibigori byinshi, rivuga ko abantu bahagarika gusarura ibigori bibisi”.
Hiryo no hino ku mihanda y’Udusanteri mu Rwanda ukunda kuhasanga abagore akenshi bari kumwe n’abana babo bato botsa ibigori umugenzi ugikeneye akaza akakigura hagati ya 200 na 300 kandi usanga bibafasha mu mibereho ya buri munsi.
Raoul Nshungu – AMAHORONEWS.COM
