Umwarimu wo mu mashuri abanza ashobora kuzajya asabwa impamyabumenyi ya kaminuza

1
REB, Dr Mbarushimana Nelson 1

 

Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB) ruri gutegura amavugurura akomeye agamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, aho mu bihe biri imbere bishobora gusaba ko umwarimu wo mu mashuri abanza aba yarize nibura icyiciro cya kaminuza.

Ibi byagarutsweho muri raporo ya Minisiteri y’Uburezi y’umwaka wa 2024/2025 yashyizwe ahagaragara ku wa 30 Werurwe 2026. Iyo raporo igaragaza ko mu Rwanda hari amashuri 4.996, arimo 2.083 afashwa na Leta binyuze mu masezerano, 1.576 ya Leta, ndetse n’andi 1.337 yigenga.

Imibare igaragaza ko kugeza mu Ukuboza 2025, abarimu bose hamwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye ari 133.029. Muri bo, 71.011 bafite amashuri yisumbuye gusa, 10.667 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), naho 21.147 bafite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).

Umuyobozi wa REB, Dr Mbarushimana Nelson

Umuyobozi wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko uburyo bwo gutegura abarimu mu mashuri nderabarezi bukwiye kuvugururwa kugira ngo bujyane n’igihe ndetse n’ibikenewe ku rwego mpuzamahanga.

Yagaragaje ko nubwo u Rwanda rufite amashuri nderabarezi 16 yakira abanyeshuri barangije icyiciro rusange (Tronc Commun), bakiga imyaka itatu bagahabwa uburenganzira bwo kwigisha mu mashuri abanza, iki gihe kigaragara nk’ikitajyanye n’ibipimo mpuzamahanga.

Ati: “Iyo ugereranyije n’ibindi bihugu, usanga igihe cyo gutegura umwarimu kikiri gito. Ni yo mpamvu turi gukora ubushakashatsi kugira ngo turebe uko cyongerwa kandi kigahuzwa n’ibikenewe ku rwego rw’Isi.”

Yongeyeho ko kwigisha atari umurimo woroshye, kuko usaba ubumenyi buhambaye n’ubuhanga, ugereranyije n’indi myuga nk’ubuvuzi. Yagize ati: “Nk’uko muganga akenera ubumenyi n’imyitozo ihagije, ni ko n’umwarimu na we agomba kubihabwa kugira ngo ashobore gutanga ubumenyi bufite ireme.”

Amashuri abanza asobanurwa nk’ishingiro ry’uburezi, kuko ari ho abana bigira ubumenyi bw’ibanze burimo gusoma, kwandika no kubara. REB igaragaza ko kugira abarimu bafite ubumenyi buhagije muri uru rwego ari ingenzi mu gutuma abanyeshuri bakomeza neza mu byiciro bikurikiraho.

Mu karere, ibihugu bimwe byatangiye gushyira mu bikorwa gahunda isa n’iyi. Nko muri Uganda, kuva mu 2024 hatangiye gahunda isaba abarimu bigisha mu mashuri y’inshuke n’abanza kuba bafite nibura impamyabumenyi ya kaminuza, mu gihe abari basanzwe mu kazi bahawe imyaka 10 yo kuzaba bamaze kuyibona.

Ku rundi ruhande, Kenya yo iracyakoresha uburyo busa n’ubw’u Rwanda, aho abarimu bo mu mashuri abanza bategurwa mu gihe cy’imyaka itatu mu mashuri nderabarezi.

Dr Mbarushimana yemeje ko icyerekezo u Rwanda rufite ari ukugira abarimu bafite ubumenyi buhambaye, ati: “Mu gihe kiri imbere, umwarimu wo mu mashuri abanza ashobora kuzajya asabwa kuba yarize muri kaminuza. Ni ho tugana.”

Amavugurura mu myigire agamije guha abanyeshuri amahitamo menshi

Izi mpinduka zijyana n’andi mavugurura aherutse gushyirwa mu burezi, arimo kuvugurura amasomo yigishwa mu mashuri yisumbuye. Havanyweho uburyo bwa “combinations” busimbuzwa uburyo bushya bwiswe Learning Pathways, bugamije guha abanyeshuri amahirwe yo kwiga ibyo bishimira.

Aya mahitamo agabanyijemo ibyiciro bitatu by’ingenzi: Siyansi n’Imibare, Ubumenyamuntu, n’Indimi. Muri siyansi ho hongewemo amashami arambuye atuma umunyeshuri ahitamo icyerekezo hakiri kare, bikazamufasha no mu gukomeza amashuri makuru.

REB ivuga ko aya mavugurura anafite ingaruka ku mibare y’abarimu, kuko hari amasomo bamwe basagukiyemo bitewe n’uko amashuri amwe ahurizwa hamwe mu kwigisha isomo rimwe.

Amani Ntakandi – Amahoronews.com

1 thought on “Umwarimu wo mu mashuri abanza ashobora kuzajya asabwa impamyabumenyi ya kaminuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *