Amadeni y’u Rwanda ageze kuri 74,8% by’umusaruro mbumbe

0
gdp

Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza muri Kamena 2024, amadeni u Rwanda rwari rufite yanganaga na miliyari 12.790 Frw bihwanye na 69,6% by’umusaruro mbumbe, bigera muri Kamena 2025 amaze kugera kuri miliyari 16.099 Frw bingana na 74,8%.

 

Nubwo bimeze bityo, Guverinoma isobanura ko izi nguzanyo ari nto ku zo ibipimo byagaragazaga, ndetse ko 88,2% by’inguzanyo zituruka hanze u Rwanda rwafashe, zose zoroshye kwishyurwa, ku nyungu nto kandi mu gihe kirekire.

Ubusanzwe inguzanyo ziciriritse ni zo ibihugu bikunda gufata kuko ziba ziri ku nyungu nto cyane. Akenshi izi nguzanyo inyungu zazo ziba ziri hagati ya 0% na 1,5%.

Ikindi cyiza cyazo ni uko igihugu kizifashe kiba gifite igihe kinini cyo kwishyura. Hari aho usanga zishobora kwishyurwa hagati y’imyaka 20 na 40. Ikindi ni uko iyo igihugu kizifashe, gihabwa igihe gihagije cyo kwisunganya mbere yo gutangira kwishyura, akenshi kuzishyura bitangira hagati y’imyaka icumi na 20. Ibyiza byazo ni uko ari inguzanyo zifatwa zigamije ibikorwa by’iterambere. Urugero nk’imishinga y’ibikorwaremezo, ubuzima, uburezi, kurengera ibidukikije n’ibindi.
Izi nguzanyo kandi zifasha igihugu kwigobotora imyenda iremereye iterwa n’inyungu iri hejuru kuko zo zishyurwa ku nyungu nto, ariko mu gihe kirekire. Zinafasha kandi ubukungu bw’igihugu kudahungabana ahubwo bugatera imbere byihuse.

Uko amadeni yari ahagaze mu 2024

Kugeza muri Kamena 2024, inguzanyo u Rwanda rwari rufite yanganaga na miliyari ibihumbi 12.790 Frw. Ni ijanisha rya 69,6% ugereranyije n’umutungo mbumbe, GDP. Muri ayo madeni, igice kinini ni aturuka hanze angana na 55,4% bingana na miliyari ibihumbi 10.180,2 Frw.

Inguzanyo ziciriritse ni zo zari nini muri izo zose kuko zifite agaciro ka miliyari 8.847 Frw bingana na 48,2% by’ingengo y’imari.

Inguzanyo zatanzwe n’ibigo mpuzamahanga zingana na miliyari 7.574 Frw bingana na 41,2% bya GDP. Izo nguzanyo ziba zatanzwe n’ibigo mpuzamahanga nka Banki y’isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF; Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB n’ibindi.

Izindi nguzanyo u Rwanda rwafashe ni izo rwafashe ku bindi bihugu (Bilateral) bishingiye ku masezerano biba byagiranye aho zingana na miliyari 1.273 Frw zingana na 6,9% bya GDP.

Inguzanyo z’ubucuruzi zo zingana na miliyari 1.333 Frw bingana na 7,3%. Inguzanyo u Rwanda rwafashe za Eurobond zo zingana na miliyari 813 Frw bingana na 4,4% naho izindi z’ubucuruzi zo zingana na miliyari 490 Frw bingana na 2,7%. Inguzanyo zafashwe n’ibigo bishamikiye kuri leta zo zingana na miliyari 30 Frw bingana na 0,2%.

Inguzanyo z’imbere mu gihugu zo zingana na miliyari 2.609,9 Frw bihwanye na 14,2%.

Mu 2025, inguzanyo zageze kuri 74,8%

Kugeza muri Kamena 2025, inguzanyo igihugu gifite zari zazamutse zigera kuri miliyari 16.099 Frw bingana na 74,8%. Muri zo izo hanze y’igihugu zingana na miliyari 13.222 Frw bihwanye na 61,5% bya GDP.

Iziciriritse umwaka ushize zari zigeze kuri miliyari 11.666 Frw bingana na 54,2% bya GPD mu gihe izatanzwe n’ibigo mpuzamahanga zo zingana na miliyari 9.938,4 Frw bihwanye na 46,2%.

Inguzanyo zishingiye ku masezerano hagati y’ibihugu, zo zingana na miliyari 1.727,8 Frw bihwanye na 8% naho izijyanye n’ubucuruzi zo zingana na miliyari 1.556 Frw bigana na 7,2%.

Inguzanyo za Eurobond kugeza mu mwaka wa 2025 zanganaga na miliyari 891,6 Frw bihwanye na 4%, izindi z’ubucuruzi zingana na miliyari 589,9 Frw bingana na 2,7% naho izafashwe n’ibigo bishamikiye kuri leta zo zingana na miliyari 74,4 Frw bingana na 0,3% naho inguzanyo z’imbere mu gihugu zo zingana na miliyari 2.877 Frw.

Minisiteri y’Imari isobanura ko nubwo inguzanyo zazamutse mu 2025, igihugu kitari mu bibazo by’amadeni kuko gifite ubushobozi bwo kuba cyakwishyura ayo gifite. Isobanura kandi ko igipimo cya 74,8% inguzanyo ziriho ubu, kiri hasi ugeranyije n’icyari cyitezwe cya 80,5%.

Ibi byose bishingira ku buryo ubukungu bw’u Rwanda bucunzwe, aho Guverinoma yita ku buryo ikoresha amafaranga n’uburyo yaka inguzanyo, bigashingira ku kuba kandi inguzanyo nyinshi zifatwa zishorwa mu mishinga ibyara inyungu nk’Ikibuga cy’Indege gishya na RwandAir.

Isobanura kandi ko 88,2% by’inguzanyo zo hanze aba ari iziciriritse, zishyurwa mu buryo butavunanye, ku nyungu nto, kandi by’igihe kirekire.

Muri gahunda z’igihe kirekire igihugu gifite, harimo ko gishaka kubaka ubukungu ku buryo inguzanyo gifata zigomba kuba ziri mu bushobozi bwacyo, kandi kikagenzura uburyo gikoresha amafaranga n’ayo cyinjiza.

Mu yandi magambo, Guverinoma irashaka kongera imisoro yakira, igasohora amafaranga mu buryo bwa nyabwo.

Inguzanyo zifatwa kandi intego ni uko zigomba kuba iziciriritse, zishyurwa ku nyungu nto kandi mu gihe kirekire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *