Bamporiki yashenguwe n’urupfu rwa Nyirabagande bakinanye mu” Urunana”

0
Bampo

Bamporiki Edouard wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda zirimo na Guverinoma, yababajwe n’urupfu rwa Nyirabagande Drocelle Fridaus wamenyekanye nka ‘Langwida’ mu ikinamico ‘Urunana’ banakinanyemo.

Inkuru y’urupfu rwa Langwida yamenyekanye kuri iki Cyumweru, itangajwe na Urunana Development Communication itegura ikinamico Urunana yakinagamo nyakwigendera.

Mu butumwa bwa Bamporiki Edouard na we wakinnye muri iyi kinamico, yatangaje kuri iki Cyumweru, yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’uyu mubyeyi.

Yagize ati “Urupfu we! Mama uyu, Twasangiye inganzo umu, kuva 2002 Mashirika, inyarurembo, wabaye Mama muri rya Kote rirerire “Long coat film” twazengurukanye Igihugu dutanga ubutumwa inganzo yagizwe ingobyi! Wansanganije ingishywa kurugerero ab’ingenzi banze kugemura! Ruhuka waruhuye imbaga.”

Abandi bakinnyi b’ikinamico bazwi mu Rwanda, na bo bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa mugenzi wabo, wari uzwiho ubuhanga mu gukina amakinamico.

Habukubaho Hyacinthe wamamaye nka ‘Gitefano’ na we muri iyi kinamico Urunana, yavuze ko nyakwigendera bari bavuganye ku wa Gatandatu mbere y’urupfu rwe, ku buryo na we yatunguwe n’itabaruka rye.

Yagize ati “Nk’abakinnyi bagenzi be twatunguwe kuko nijoro hafi saa tatu twandikiranaga. Gusa yari umukinnyi w’intangarugero haba mu ruhame, kuri radiyo na filimi rwose yari umukinnyi buri wese yifuza gukinisha.”

Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bw’aho nyakwigendera yari atuye, na bwo bwatangaje urupfu rwe, nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Itetero, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, aho bwavuze ko yitabye Imana ahagana saa kumi z’igitondo cyo ku Cyumweru tariki 07 Kamena 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *