Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye guhirwa

0
ccc

Urwego Ngenzuramikorere RURA rwatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri Peteroli, aho igiciro cya Mazutu cyazamutseho 722 Frw kuri litiro, mu gihe icya Lisansi cyagumye ku byaherukaga gutangazwa.

Ni mu gihe icya Mazutu cyo, icyo gihe cyari cyagumye kuri ariya mafaranga 2 205 Frw, ubu yiyongereyeho 722 Frw ku biciro bishya byatangajwe bitangira kubahirizwa uyu munsi.

RURA yatangaje ko “Aya mavugurura y’ibiciro ashingiye ku mpinduka zagaragaye ku isoko mpuzamahanga hanitabwa ku ngamba za Leta zigamije gukomeza kubungabunga urwego rw’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ingaruka ku bukungu no ku baturage.”

Uru rwego ruvuga kandi ko ingamba za Leta zagize uruhare mu kugabanya izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu ku masoko, bituma bikomeza kuba hasi ugereranyije n’ibiciro byari kujyaho hashingiwe gusa ku miterere y’isoko.

Ruvuga ko inkunga ya Leta muri ibi biciro by’ibikomoka kuri Peteroli igamije gufasha urwego rwo gutwara abantu n’ibintu no kugabanya ingaruka  zishobora kugera ku bukungu muri rusange.

RURA ikavuga ko “Ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bizakomeza kuba uko bisanzwe nta gihindutse.” Nanone kandi ingamba za Leta zo gushyigikira uru rwego zizakomeza gufasha abatwara abagenzi guhangana n’izamuka ryibiciro bya peteroli no gukomeza gutanga serivisi z’ingendo ku biciro bibereye abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *