Umujyi wa Kigali watangiye kwakira ubusabe bw’abategura ibirori byo kwakira umwaka wa 2027

0
noheli_ubunani_4

 

Umujyi wa Kigali watangiye imyiteguro y’ibikorwa byo gusoza umwaka wa 2026 no kwakira umwaka mushya wa 2027, usaba ibigo, imiryango n’abikorera bifuza gutegura cyangwa kugira uruhare mu birori by’umwaka mushya gutanga ubusabe mbere y’itariki ya 20 Nzeri 2026.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 8 Nzeri 2026, Umujyi wa Kigali watangaje ko mu gihe hategurwa ibikorwa byo gusoza umwaka, hazateganywa ibikorwa bitandukanye bigamije gutuma umwaka mushya wizihizwa mu mutekano, isuku n’imyidagaduro ibereye abaturage ndetse n’abasura uyu Mujyi.

Abategura ibirori, ibikorwa by’imyidagaduro cyangwa ibindi bikorwa bijyanye no kwizihiza umwaka mushya wa 2027, basabwe gutanga ubusabe bwanditse buherekejwe n’inyandiko zisabwa.

Umujyi wa Kigali wavuze ko abazemererwa gukora ibyo bikorwa bazasabwa kubahiriza amabwiriza azashyirwaho, hagamijwe ko ibirori bitabangamira umutekano, isuku, ituze n’imibereho y’abaturage.

Iyi gahunda iri mu myiteguro isanzwe ikorwa n’Umujyi wa Kigali mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, aho ukorana n’inzego zitandukanye ndetse n’abategura ibikorwa by’imyidagaduro n’ubucuruzi kugira ngo ibikorwa biteganyijwe bikorwe mu buryo butekanye kandi bugendanye na gahunda z’Umujyi.

Umujyi wa Kigali wavuze ko kwakira ubusabe hakiri kare bizafasha kumenya ibikorwa biteganyijwe, kubigenzura no gutegura uburyo bizakorwa neza, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano n’imitangire ya serivisi.

Abifuza kugira uruhare mu bikorwa byo kwizihiza umwaka mushya wa 2027 basabwe kugeza ubusabe bwabo ku Mujyi wa Kigali bitarenze tariki 20 Nzeri 2026.

Raoul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *