Amavubi yahamagaye 28 bo gukina imikino ya Liberia na Cape Verde

0
const

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Stephen Constantine, yahamagaye abakinnyi 28 bagize urutonde rw’agateganyo azifashisha mu mikino ibiri ibanza yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, aho harimo abakinnyi bashya ndetse n’abari bamaze igihe batagaragara mu Ikipe y’Igihugu.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje uru rutonde ku wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe Amavubi yitegura kwakira Liberia no gusura Cape Verde muri uku kwezi.

Muri uru rutonde harimo umunyezamu wa Rayon Sports, Mugisha Yves, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu, ndetse na Hakim Hamis wa Kiyovu Sports, uhamagawe ku nshuro ya gatatu ariko akaba atarajya ku rutonde rwa nyuma rw’abakinnyi Amavubi yakinishije.

Hari kandi Nsanzimfura Keddy wa Kiyovu Sports ukina hagati mu kibuga, wari umaze igihe adahamagarwa, ndetse na Uwumukiza Obed wa Rayon Sports.

Abakinnyi batagaragaye ku rutonde

Abakinnyi bari basanzwe bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ariko batagaragaye kuri uru rutonde barimo Kwizera Olivier, Manzi Thierry na Hakim Sahabo.

Constantine yahamagaye abanyezamu bane ari bo Niyongira Patient wa Police FC, Hakizimana Adolphe wa APR FC, Ntwari Fiacre wa Kruger United na Mugisha Yves wa Rayon Sports.

Mu ba myugariro bakina hagati harimo Mutsinzi Ange wa Zira FK, Niyigena Clement wa Smouha SC, Kavita Phanuel wa Birmingham Legion na Nkulikiyimana Nganji Darryl wa Standard Liège.

Ba myugariro bakina ku mpande ni Imanishimwe Emmanuel wa Chennaiyin FC, Mickels Leroy wa Waldhof Mannheim, Emeran Noam wa FC Stade Lausanne Ouchy, Niyomugabo Claude udafite ikipe, Kwizera Jojea wa Rhode Island FC, Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC, Uwumukiza Obed wa Rayon Sports na Mugisha Gilbert wa Jwaneng Galaxy.

Mu bakinnyi bo hagati harimo Mugisha Bonheur wa Al Hazem, Bizimana Djihad wa CS Constantine, Guelette Samuel wa UTA Arad, Hamis Hakim wa Kiyovu SC, Nsanzimfura Keddy wa Kiyovu SC na Muhire Kevin wa Jamus FC.

Abakinnyi bazwiho gushaka ibitego barimo Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabiya, Mbonyumwami Taiba wa Ethiopian Coffee SC, Biramahire Abeddy wa Al Batin FC, Mickels Joy Lance wa Sabah FK, Uwiyaremye Fidal wa APR FC na Mickels Slayd wa Hibernians.

Amavubi azatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 yakira Liberia ku wa 25 Nzeri 2026 i Kigali, mbere yo kujya muri Cape Verde gukina umukino wa kabiri ku wa 29 Nzeri 2026.

Iyi mikino ibiri izaba ari imwe mu ntambwe za mbere kuri Stephen Constantine mu rugendo rwo guha Amavubi umurongo mushya no guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *