Abanyarwanda 416 bavuye mu mitwe yitwaje intwaro muri RDC batangiye ubuzima bushya

0
FDR MBR

Abanyarwanda 416 bari baragiye mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abahoze mu mitwe nka FDLR, CNRD, Wazalendo, Nyatura, FARDC, PARECO na RUD, basoje gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe, bavuga ko biteguye gutangira ubuzima bushya no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Aba Banyarwanda basoje icyiciro cya 77 cya gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe ishyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera Abasirikare no Kubasubiza mu Buzima Busanzwe (RDRC).

Icyo cyiciro cyasojwe ku wa 10 Nzeri 2026, kikaba cyari kigizwe n’abantu 416, barimo abagabo 256 n’abagore 160.

Muri abo, 130 bari barahoze mu mitwe yitwaje intwaro, 84 bari abasivili bari bafitanye isano n’iyo mitwe, mu gihe 202 ari abo batunze.

RDRC ivuga ko gahunda yo gusubiza abantu mu buzima busanzwe itagamije gusa gusezerera abavuye mu mitwe yitwaje intwaro, ahubwo ko ibafasha kuva mu buzima bw’intambara bakongera kubaho nk’abasivili, gusubirana n’imiryango yabo no kugira uruhare mu buzima bw’abaturage.

“Nta cyaruta iwanyu”

Mu muhango wo gusezerera abitabiriye icyiciro cya 77, Chairperson wa RDRC, Hon. Nyirahabineza Valerie, yashimangiye akamaro ko guhitamo amahoro no gutangira ubuzima bushya nk’abasivili.

Yabibukije ko gusubira mu Rwanda ari amahirwe yo kongera kubaka umubano n’imiryango yabo ndetse n’abaturage.

Muri Mutobo, aho abitabiriye iki cyiciro bamaze igihe, bahawe amasomo atandukanye agamije kubafasha kumenya igihugu, uburenganzira n’inshingano byabo nk’abaturage.

Mu masomo bahawe harimo amateka y’u Rwanda, Ndi Umunyarwanda, uburere mboneragihugu, Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere icyiciro cya Kabiri (NST2), imikorere y’amakoperative, kubona imari, Mutuelle de Santé, uburezi, Community Policing, kwihangira imirimo no kurwanya ruswa.

Hon. Nyirahabineza Valerie, yabibukije ko nta kiruta iwabo w’umuntu

Banigishijwe ku mategeko mpuzamahanga n’amategeko mbonezamubano ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’akamaro ko gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside n’ibindi bikorwa bishobora guteza urwango.

Abayobozi n’abandi banyamwuga baganiriye na bo

Amasomo n’ibiganiro byahawe abitabiriye iki cyiciro ntibyagarukiye mu kigo cya Mutobo.

Bagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abadepite, abayobozi b’amadini, abashakashatsi, abanyamakuru ndetse n’abandi bashyitsi bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Muri ibyo biganiro hibanzwe ku Rwanda n’Akarere, amahoro, iterambere, gukumira amakimbirane ndetse n’uburyo abantu bavuye mu buzima bw’intambara bashobora gusubira mu buzima busanzwe.

Gutaha no kongera guhura n’imiryango

Ku bantu bari mu cyiciro cya 77, gusubira mu Rwanda bisobanuye no kongera guhura n’imiryango yabo nyuma y’igihe bamaze mu buzima bw’intambara.

Rubavu ni imwe mu nzira nyamukuru banyuzemo bataha, mu gihe abandi banyuze ku Nyarushishi mu Karere ka Rusizi na Kijote mu Karere ka Nyabihu.

Imibare ya RDRC igaragaza ko benshi muri aba Banyarwanda bakomoka mu Ntara y’Iburengerazuba, hafi y’umupaka w’u Rwanda na RDC.

Abenshi bakomoka mu Karere ka Rubavu, aho bagera kuri 195, bagakurikirwa na Nyabihu bafite 60, Ngororero 47, Musanze 34 na Rutsiro 20.

Ku bw’iyi gahunda, kugaruka mu Rwanda ntibigarukira ku kwambuka umupaka gusa, ahubwo ni intangiriro y’ubuzima bushya, aho abahoze mu buzima bw’intambara basubirana n’imiryango yabo, bakongera kubana n’abaturage kandi bagatangira kugira uruhare mu iterambere nk’abasivili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *