Byagenze bite ngo Bakame avanwe mu batoza ba U-17

0
bAKAME

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasobanuye ko abatoza Ndayishimiye Eric Bakame na Ndayisenga Ramadhan uzwi nka Boateng batakuwe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 kubera kwirukanwa, ahubwo ko bari bagiye mu mwiherero w’iyi kipe mu rwego rwo gutanga ubufasha.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Abato muri FERWAFA, Kanamugire Fidele, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avuga ko aba batoza bakuwe muri iyi kipe n’Umuyobozi wungirije wa FERWAFA, Maitre Gasarabwe Claudine.

Kanamugire yavuze ko Komite Nyobozi ya FERWAFA atari yo ishyiraho abatoza b’ikipe y’igihugu ku giti cyayo, ahubwo ko urwego rushinzwe tekiniki arirwo rutanga amazina y’abatoza, Komite Nyobozi ikayemeza.

Ati: “Urwego rushinzwe Tekiniki (Direction Technique) ni rwo rutanga urutonde rw’abatoza bifuza, hanyuma Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bukarushyikiriza Komite Nyobozi kugira ngo ibemeze, kuko biri mu nshingano zayo.”

Ku bijyanye na Bakame, Kanamugire yavuze ko atari mu batoza bari ku rutonde rw’abari bemejwe na Komite Nyobozi bazatoza Amavubi U-17, ahubwo ko yagiye mu mwiherero mu rwego rwo gufasha abari bashinzwe iyi kipe.

Yavuze ko umubare w’abakinnyi wari munini ku buryo umutoza umwe w’abanyezamu atari kubasha kubitaho uko bikwiye.

Ati: “Bakame yongerewe mu mwiherero kugira ngo atange ubufasha ndetse yunguke n’ubumenyi, nyuma y’uko ibyo byifujwe na Rogerio Ramos, umutoza w’abanyezamu b’Amavubi makuru.”

Kanamugire yavuze ko Rogerio Ramos yari amaze iminsi aha aba batoza ubumenyi n’amahugurwa agamije kubategurira kuzaba abatoza beza b’abanyezamu mu gihe kiri imbere.

Yongeyeho ko kuba bari bafite abakinnyi bagera kuri 60 byatumye hakenerwa ubufasha bw’inyongera.

Ati: “Twari dufite abana 60, umutoza umwe w’abanyezamu ntiyari kubashobora.”

Ibi bisobanuro bya FERWAFA bije nyuma y’uko havutse impaka ku mpinduka zakozwe ku batoza bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, iri kwitegura imikino ya CECAFA.

Amavubi U-17 azatozwa na Mulisa Jimmy, afatanyije na Kirasa Alain nk’umwungiriza. Amir Khan azaba umutoza w’abanyezamu, mu gihe Nshimiyimana Amdoun azaba ashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 10 kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026.

U Rwanda rugiye kwakira CECAFA y’Abatarengeje imyaka 17 yaherukaga kuhabera mu 2020 i Rubavu

Raoul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *