Abandi barimu baturutse muri Zimbabwe bageze mu Rwanda

0

Screenshot

 

Aba barimu 143 bageze mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025,bakaba bagize Ikindi cyiciro cy’abarimu baturutse muri Zimbabwe  aho baje gufatanya n’abagenzi babo bahasanzwe gutanga umusaruro no kongera imbaraga mu burezi bw’u Rwanda.

Nk’uko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibitangaza kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza, abo barimu baraza kwakira by’umwihariko mu Ishuri Ryisumbuye rya Ntare Louiselund mu Karere ka Bugesera.

Uku kuza kw’aba barimu mu Rwanda bituruka ku masezerano yo guhererekanya impuguke ibihugu by’u Rwanda na  Zimbabwe byasinyanye gusa Zimbabwe akaba ariyo yatangiye mbere iyi gahunda.

Leta y’u Rwanda yishimira umusanzu w’aba barimu mu burezi bw’u Rwanda cyane mu kwigisha imibare n’Icyongereza mu yisumbuye mu gihe abandi bigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta, Umurimo n’imibereho myiza muri Zimbabwe Simon Masanga, yavuze ko amasezerano yo guhererekanya impuguke mu burezi yatangiye gutanga umusaruro.

Yagize ati: “Dufite amasezerano n’u Rwanda yibanda ku guhererekanya impuguke hagati y’ibihugu byombi, ariko ubungubu Zimbabwe ni yo yatangiye kohereza impuguke mu burezi bw’u Rwanda.”

Muri iyi gahunda kandi Zimbabwe yanohereje  abaganga n’inzobere mu by’ikoranabuhanga, kandi bakomeje gutanga umusaruro ufatika mu burezi.

Masanga yagize ati: “Dufite n’abahanga mu buvuzi n’impuguke mu by’ikoranabuhanga, ariko abenshi biganje mu burezi kandi bakoze ibikomeye mu Rwanda.”

Nyuma y’iki cyiciro ubu bose hamwe babaye 300 kuko hari abandi 157 bamaze imyaka 4 bageze mu Rwanda  kandi bose bishimira uburyo bakiriwe ndetse bakaba babayeho batekanye mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda na Zimbabwe, ukomeje gutera imbere nyuma y’uko ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye arenga 30 mu nzego zinyuranye.

Mu Kuboza 2022 ni bwo u Rwanda na Zimbabwe byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gutuma impuguke mu burezi zo mu bihugu byombi zitanga umusanzu mu guteza imbere imyigishirize.

Raoul Nshungu – Amahoronews.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *