Urubanza rwa Semuhungu uregwa gusambanya abahungu rwashyizwe mu muhezo
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko iburanisha mu rubanza rwa Semuhungu Eric rishyirwa mu muhezo bitewe n’uko ibiravugirwamo bishobora kuba birimo ibinyuranyije n’imyitwarire mbonezabupfura.
Ni umwanzuro wafashwe ku wa 28 Mata 2026 ubwo hari hagiye gutangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30.
Semuhungu wagejejwe mu rukiko kare cyane yatangiye kuburana saa yine zibura iminota mike.
Iburanisha ryabereye mu cyumba cya kabiri mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ndetse rigitangira hari harimo n’abandi bagombaga kuburanishirizwa muri icyo cyumba.
Perezida w’iburanisha yatangiye asoma imyirondoro y’uburana n’andi makuru yerekeye urubanza ndetse Semuhungu arabyemera gusa.
Semuhungu kandi yagaragaraga mu buryo bwa kigabo ugereranyije n’ibisanzwe kuko haba mu myambaro n’imyitwarire irimo nk’ingendo byagaragaraga ko ari ibya kigabo ndetse n’ibirungo by’ubwiza yajyaga akunda kwishyiraho nk’iby’abagore nta byo yari afite.
Gusa ikindi cyatangaje ni uko nta muntu n’umwe mu nshuti ze cyangwa umuryango uretse itangazamakuru wari waje kumva urubanza rwe nubwo byarangiye rushyizwe mu muhezo.
Urukiko rukimara gusoma umwirondoro, uwunganira Semuhungu mu mategeko yahise ahabwa umwanya ariko ntiyatangiriye ku mpamvu we n’umukiliya we basaba gufungurwa by’agateganyo nk’uko bisanzwe ahubwo yahise asaba ko urubanza rwashyirwa mu muhezo.
Umwunganizi wa Semuhungu yasabye ko hashingiwe ku biteganywa n’amategeko urwo rubanza rwashyirwa mu muhezo ndetse n’uruhande rw’Ubushunjyacyaha ntirwabyanga ahubwo rusaba urukiko ko rwabisuzuma.
Ibyo yasabye biteganywa n’ingingo ya 70 y’itegeko nº 22/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ndetse iyo ngingo ni yo ikoreshwa no ku manza nshinjabyaha kugeza ubu.
Iyo ngingo igira iti “Iburanishwa ry’urubanza ribera mu ruhame icyakora, iyo urukiko rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’ababuranyi bombi cyangwa umwe muri bo, rusanga kuburanisha mu ruhame byatera impagarara cyangwa byabangamira umuco w’imbonezabupfura n’uburenganzira bw’abantu mu mibereho yabo, rufata icyemezo ko iburanisha ribera mu muhezo….”
Urukiko ntirwazuyaje na rwo rwahise rwanzura ko urubanza rwa Semuhungu Eric rushyizwe mu muhezo.
Nyuma abandi bari bagenewe kuburanira muri cyumba cy’iburanisha cya mbere, bahise basabwa kwimukira mu cyumba cya kabiri ndetse n’itangazamakuru risabwa gusohoka.
Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku itariki 9 Mata 2026 akaba akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gusebanya.
Umusore wa mbere wareze Eric Semuhungu afite imyaka 22 y’amavuko mu gihe undi afite 20.
