Mu Rwanda abatarengeje 16 bagiye kubuzwa gukoresha imbuga nkoranyambaga
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire avuga ko ubu bafatanyije n’inzego zitandukanye bari kureba uburyo hashyirwaho itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 kujya no gukoresha imbuga nkoranyambaga, ko kandi hari ibindi bihugu byabikoze bigakunda.
Ibi yabigarutseho ku wa 29 Mata 2026 ubwo yari mu kiganiro cyagarukaga ku kurinda abana gukoresha telephone ku ishuri ni ikiganiro cyari cyitabiriwe kandi na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph.

Ifoto yakozwe na AI
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasobanuye impamvu abana bagomba kurindwa gukoresha telefone igihe bari ku ishuri.
Agira ati“Amabwiriza dushyiraho ntabwo ari ukurwanya telefoni cyangwa ikoranabuhanga ahubwo ni ukugira ngo dufashe amashuri kuzuza intego yayo ari yo gutanga uburezi buhamye.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph avuga ko kubuza abana telefoni ku ishuri atari kurwanya Ikorabuhanga
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko gukumira abana ku mbuga nkoranyambaga ari urugendo rugomba kugirwamo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo n’ibigo bitanga internet, ibigo bitunze imbuga nkoranyambaga, ababyeyi ndetse n’abana ubwabo.
Agira ati ”Ni ibintu tumaze kubona mu bindi bihugu bikorwa neza, tukabijyanamo n’ibigo bitanga murandasi, tukabijyanamo n’ibigo bishinzwe izo mbuga nkoranyambaga, tukabijyanamo n’ababyeyi n’abana ku buryo umwana wese ufite munsi y’imyaka 16 atemerewe gutunga konti kuri izo mbuga nkoranyambaga atemerewe no kuzijyayo.”
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko gukumira telefoni mu mashuri bidakuraho ko inzego zibishinzwe zizakomeza kureba uko ikoranabuhanga ryakomeza gufasha mu burezi.
akomeza ati“Turacyari Igihugu gishaka guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi ariko turashaka kubikora mu buryo bwiza, butangiza abana, buri bubafashe kuzamura ireme ry’uburezi.”
“Icyagiye kigaragara ni uko abana bari ku kigero cya 46% bakoresha ikoranabuhanga bifashishije telefoni. Nibura hagati ya 30-35% batugaragarije ko iyo bari kuri murandasi bahura n’ibintu bibahungabanya mu buryo butandukanye.”

Minisitiri Paul agaragaza ko abana benshi bakoresha telefoni hari igihe bahahurira n’ibibazo
Iri tegeko ryitezweho kugabanya ibyaha bishobora gukorerwa abana binyuze mu Ikonabuhanga ndetse no kurinda abana ingeso mbi bashobora guterwa n’ibyo bareba bitabagenewe biba kuri izi mbuga.
Ibihugu nka Austaria, Ubufaransa, Ubwongereza, Canada n’ibindi byamaze gutora itegeko ribuza umwana utarageza imyaka 16 gukoresha Imbugankoranyamabaga hari n’aho bafatira ku myaka 14 gusa.
Raoul Nshungu – Amahoronews.com
