Amahugurwa ku bamotari, Ishami muri buri ntara – SPIRO Rwanda mu kurushaho gutanga serivisi nziza

0
SHANTON

Ikigo kizwi ho guteza imbere ubwikorezi binyuze mu gucuruza moto zikoresha amashanyarazi Spiro Rwanda bavuga ko bafashe ingamba zikomeye zirimo guha amahugurwa abamotari batwara izi moto mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi inoze.

Ibi Byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 02 Nyakanganga 2026 cyagarutse ku iterambere iki kigo kimaze kugeraho mu myaka irenga ho gato itatu kimaze gikorera mu Rwanda.

Ni Nyuma y’igihe Abatwara n’abatega moto za SPIRO bavugaga ko zitujuje ubuziranenge kuko zakoraga impanuka cyane.

Agaruka kuri iki kibazo Shanton Ingabire ushinzwe ubucuruzi muri iki kigo avuga ko ikibazo mu by’ukuir kitari ubuziranenge ahubwo ko cyari ubumenyi ku batwara izi moto ariyo mpamvu bateguye amahugurwa ku bamotari mu rwego rwo kunoza umurimo wabo.

Agira ati” Twashyizeho Gahunda ya “TEKANA NA SPIRO ” Bavugaga ikibazo cya Feri gusa ikibazo nti cyari feri ahubwo kwari ukutamenya ikoreshwa ryayo, niyo mpamvu twashyizeho amahugurwa y’abamotari ubu tumazi guhugura abagera kuri bihumbi bine Magana ane mirongo icyenda na bane mu gihugu.”

Yavuze ko buri mumotari ahabwa amahugurwa y’ibanze amara iminota 45, akubiyemo uko bakoresha moto zikoresha amashanyarazi (EV), amabwiriza y’umutekano, ndetse n’itandukaniro riri hagati y’izo moto n’izikoresha lisansi cyangwa mazutu.

Ati: “Dukora ibishoboka byose kugira ngo buri mumotari abanze ahugurwe mbere yo guhabwa moto. Umutekano ukomeza kuba ingenzi kuri twe, kandi no kwambara kasike mu Rwanda bisanzwe bikorwa ku rwego rwo hejuru mu bamotari.”

Shanton Ingabire ushinzwe ubucuruzi muri SPIRO RWANDA

Ku kibazo cy’Ibura rya Bateri ndetse n’umuvundo ugaragara henshi ku ma sitasiyo ya SPIRO,Felix Rubanda ushinzwe ibijyanye no guhererekanya bateri, avuga ko sitasiyo zo gusharija zageze mu Turere twose tw’u Rwanda, akavuga ko intego bafite ari uko ukoresha moto y’amashanyarazi ashobora kubona aho asharija nta mbogamizi n’imwe ahuye na yo.

Ubuyubozi bwa Spiro buvuga bwayongereye haba muri Kigali, mu mijyi yunganira uwo murwa mukruu w’u Rwanda ndetse ngo no mu Bugarama muri Rusizi hari amacagingiro.

Hari n’amacagingiro ya rutura bita ‘mega-stations’, iki kigo cyamaze kubaka muri Kigali kuko ari naho haba umubare mwinshi w’izi moto.

Yubatswe ahitwa Cosmos ( Nyamirambo); Rwandex( Gikondo) Kinamba, Kanombe, Kimironko na Batsinda zikazajya zicaginga bateri 800 ku munsi mu gihe kuri iki gihe hacagingwa bateri 300 icyarimwe.

Agira ati “ Intego ni uko buri Ntara tuzaba dufite mo amashami Ibi tubikora kugira ngo abamotari batadindira mu kazi kabo, gahunda yacu ni uko motari atamara iminota 3 kuri sitasiyo yacu, yaba afite umugenzi cyangwa ubutumwa atwaye.”

Felix Rubanda ushinzwe ibijyanye no guhererekanya bateri

Longin Ndayishimiye utwara moto ya SPIRO muri Kigali twaganiriye avuga ko nyuma y’amahugurwa yahawe ubu spiro ari moto “Ntamakemwa”.

Agira ati” Nibyo koko wasanga moto zagonze buri kanya gusa nyuma baduhuguye mu mitere ya feri ubu twarabimenye ibigendanye no gufata feri twitaye k’u muvuduko, intera ndeste n’uburemere bw’ibyo duhetse.”

Ubuyobozi bw’iki kigo bwemeza ko ubu mu Rwanda hari moto 28,561 za SPIRO, hari ama sitasiyo 300 ndetse n’andi 3 yitwa Mega stations amaze kuzura I Kigali kandi zigomba kugera ku 10.

Amit  Chawla uyobora Spiro Rwanda,avuga  ko abantu bagera ku 1,700 kandi mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’Uburinganire 35% ni abagore kandi bafite intego yo kurenza 40%.

Bakomeza bavuga ko bafite intego yo kongera amashmi ari kubera ko bifuza ko moto ya SPIRO yagera ku bushobozi bwo kuva ku mupaka umwe ikagera ku wundi urugero ikaba yava I Rusizi ikagera I Gatun anta mbogamizi za bateri igize.

Muri Gahunda ya “TEAKANA NA SPIRO” abamotari bakomeje guhugurwa ku mikorere y’izi moto

Raul Nshungu- AMAHORONEWS.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *