Perezida Kagame arihanganisha Quatar yabuze uwayigize igihangange

0
Hamad-

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafashe mu mugongo Umuyobozi w’Ikirenga (Amir) wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we n’abaturage ba Qatar, ku bw’urupfu rw’umubyeyi Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wagize Quatar uko iri ubu .

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Amiri Diwan, kuri iki cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026, yagize ati: “Hamwe n’imitima ihamye mu kwemera Imana n’igeno ryayo, Amiri Diwan ababajwe n’igihombo gikomeye igihugu cyagize cyo kubura Nyakwigendera. Imana imwakire mu bayo. Nyiricyubahiro Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani yitabye Imana muri iki gitondo.”

Guverinoma ya Qatar yatangaje icyunamo cy’iminsi ine gitangira kuva ku wa Mbere, aho ibikorwa bya Leta n’inzego za Leta bizaba bihagaritswe, ndetse amabendera akururutswa kugeza hagati mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera.

Sheikh Hamad azibukirwa cyane ku ruhare rwe rukomeye mu guteza imbere Qatar, aho yayikuye ku rwego ruciriritse akayigeza ku rwego rwo hejuru mu bukungu no mu miyoborere, ayigira kimwe mu bihugu bifite imbaraga mu ruhando mpuzamahanga.

Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani yayoboye Qatar kuva mu 1995 kugeza mu 2013, mbere yo kwegura ku bushake bwe agasimburwa n’umuhungu we, Tamim bin Hamad Al Thani. Ubuyobozi bwe bwabaye ingenzi cyane mu guhindura Qatar igihugu gikomeye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bukungu, dipolomasi ndetse n’itangazamakuru.

Mu gihe yari ku butegetsi, yashyize imbaraga mu guteza imbere ubukungu bushingiye kuri peteroli na gaz, ndetse anashyigikira ishingwa rya Al Jazeera, yabaye imwe mu miyoboro y’itangazamakuru ikomeye ku isi. Yagize kandi uruhare rukomeye mu kongerera igihugu cye ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Abakuru b’ibihugu n’abandi bakomeye ku Isi bohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Abanya Quatar cyane Emir wabuze umubyeyi we, muri abo harimo na Perezida Paul Kagame wavuze ko Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azakomeza kwibukwa nk’umuyobozi w’icyerekezo wahinduye Qatar ikavamo igihugu cy’agatangaza.

Agira ati“Mbikuye ku mutima nihanganishije umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we ndetse n’abaturage ba Qatar ku bw’urupfu rwa Nyakubahwa Papa Ameir Sheikh Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.”

Yongeyeho agira ati: “Nyakubahwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azakomeza kwibukwa nk’umuyobozi w’icyerekezo wahinduye Qatar ikavamo igihugu cy’agatangaza nk’uko kimeze uyu munsi. Umurage we w’imirimo yakoreye abaturage be n’ukwiyemeza gushimangira ubushuti n’ubutwererane yatsuye mu bihugu bizakomeza kubaho mu bisekuru n’ibisekuru. Muri ibi bihe bigoye, abaturage b’u Rwanda nanjye twifatanyije na Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse n’abavandimwe bacu ba Qatari.”

Umurage yasize wanagize uruhare mu gukomeza guteza imbere umubano wa Qatar n’ibindi bihugu, harimo n’u Rwanda, aho ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’ishoramari.

Sosiyete y’indege ya Qatar, Qatar Airways, imaze kuba umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda, aho ikorana bya hafi na RwandAir mu guteza imbere ingendo zo mu kirere no kwagura amasoko mpuzamahanga.

Byongeye kandi, u Rwanda na Qatar byagiranye amasezerano y’ishoramari mu kubaka no guteza imbere Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, umushinga munini ugamije guhindura u Rwanda igicumbi cy’ubwikorezi bwo mu kirere mu Karere.

Umubano w’ibihugu byombi warushijeho gukomera mu bihe bitandukanye binyuze mu gusurana kw’abayobozi bakuru, barimo Perezida Paul Kagame n’abayobozi ba Qatar, bagiye bashimangira ubufatanye mu iterambere, ubucuruzi n’ishoramari.

Urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani rusize umurage ukomeye ku Isi no ku mubano mpuzamahanga, harimo n’ubufatanye bwubatswe hagati ya Qatar n’u Rwanda, bukomeje gutanga umusaruro mu iterambere ry’impande zombi.

Raul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *