Abacamanza n’abanditsi basabwe kongera ubumenyi mu manza z’umuryango n’ubutaka

0
images (1)

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yasabye Abacamanza, Abanditsi b’Inkiko n’Abashakashatsi kwiyungura ubumenyi buzabafasha guca imanza zijyanye n’ubutaka n’izerekeye umuryango.

Yabigarutseho mu gikorwa cyo gutangiza amahugurwa batangiye kuri uyu wa Mbere hirya no hino mu Gihugu, azibanda cyane mu gusangira ubumenyi cyane ku Itegeko ry’Umuryango n’iry’Ubutaka

Mukantaganzwa yavuze ko imibare igaragaza ko mu manza mbonezamubano, izirebana n’umuryango n’izirebana n’ubutaka ari zo ziganjemo iziregerwa inkiko, bityo hakaba hakenewe ko abaziburanisha bagira ubumenyi buhagije kandi buhuje.

Yagize ati: “Mu manza mbonezamubano, bigaragara ko imanza zirebana n’umuryango n’izirebana n’ubutaka ari zo nyinshi ziregerwa inkiko.Akaba ari muri uru rwego aya mahugurwa yateguwe hagamijwe guhuza imyumvire muri aya mategeko yombi kugira ngo ibibazo bisa bijye bikemurwa mu buryo bumwe mu nkiko zose.”

Yakomeje asaba abitabiriye aya mahugurwa kuyabyaza umusaruro, nk’ urubuga rwo kungurana ibitekerezo bishingiye ku bibazo bahura na byo mu isesengura ry’imanza.

Ati: “Ndabasaba ko aya mahugurwa aba umwanya wo kungurana ibitekerezo mushingiye ku bibazo muhura na byo igihe musesengura imanza, kugira ngo havemo ibisubizo bidufasha gukomeza guteza imbere ireme ry’ubutabera mu manza z’umuryango n’iz’ubutaka.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azafasha kongerera ubumenyi abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abashakashatsi mu by’amategeko, ndetse akanagira uruhare mu gutuma amategeko ashyirwa mu bikorwa mu buryo bumwe mu nkiko zitandukanye, bityo abaturage bakarushaho guhabwa ubutabera buboneye kandi bwihuse.

Raul Nshungu – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *