U Rwanda rweretse Isi aho rugeze mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda

0
whatsapp_image_2026-07-20_at_23.42_19

U Rwanda rwagaragaje ko ingamba rwashyizeho mu myaka ishize zikomeje gutanga umusaruro mu kugabanya impanuka zo mu muhanda n’ingaruka zazo, rugaragaza ko ubufatanye mpuzamahanga n’ishoramari bikiri ingenzi kugira ngo Isi igere ku ntego yo kugabanya impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda bitarenze mu 2030.

Ibi byagarutsweho n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni), Martin Ngoga, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yo ku rwego rwo hejuru yiga ku mutekano wo mu muhanda, iri kubera ku cyicaro cya Loni i New York kuva ku wa 20 kugeza ku wa 21 Nyakanga 2026.

Iyi nama yahuje abayobozi bakuru b’ibihugu, impuguke n’abafatanyabikorwa bo hirya no hino ku Isi bagamije gushaka ibisubizo birambye byafasha kugabanya impanuka zo mu muhanda, zikomeje kuba mu bitera impfu n’ubumuga ku rwego rw’Isi.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Ngoga yashimye uruhare rw’Ikigega cya Loni gishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (United Nations Road Safety Fund) gikomeje gutera inkunga gahunda z’u Rwanda zigamije kongera umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka.

Yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhangana n’iki kibazo binyuze mu ngamba zitandukanye zirimo gushimangira amategeko agenga ikoreshwa ry’umuhanda no guhana abatayubahiriza, kongera imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mategeko, cyane cyane binyuze mu kugenzura imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga, kubaka no kunoza ibikorwa remezo bifasha mu mutekano wo mu muhanda, ndetse no gukomeza ubukangurambaga bushishikariza abaturage kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Yagaragaje ko izi ngamba zimaze gutanga umusaruro ushimishije mu kugabanya impanuka n’ingaruka zazo, ariko ashimangira ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo ubuzima bw’abakoresha umuhanda burusheho kurindwa.

Ati: “Nubwo twageze ku musaruro ushimishije, turacyafite inshingano zo gukomeza gushora imari mu mutekano wo mu muhanda no gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo tugere ku ntego twihaye.”

Ambasaderi Ngoga yasabye ko hakomeza kongerwa ishoramari binyuze mu Kigega cya Loni gishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, anashimangira ko ubufatanye hagati y’ibihugu ari ingenzi mu kugera ku ntego mpuzamahanga zo kugabanya nibura kimwe cya kabiri cy’impfu n’ubumuga biterwa n’impanuka zo mu muhanda bitarenze mu mwaka wa 2030, nk’uko bikubiye mu Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs).

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbere ubuzima n’umutekano by’abaturage ndetse n’abarusura, rukomeza ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zishingiye ku gukumira impanuka no kubaka ibikorwa remezo bifasha abakoresha umuhanda.

Inama iri kubera i New York ifite intego yo gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, kongera ishoramari muri uru rwego no gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu kugira ngo hashyirweho ingamba zihuriweho zo kugabanya impfu n’ibikomere biterwa n’impanuka.

By’umwihariko, iyi nama ishyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’Intego ya 3.6 y’Intego z’Iterambere Rirambye, isaba ibihugu kugabanya nibura kimwe cya kabiri cy’impfu n’ibikomere biterwa n’impanuka zo mu muhanda bitarenze mu 2030.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rigaragaza ko buri mwaka abantu barenga miliyoni 1.19 bapfa bazize impanuka zo mu muhanda, mu gihe abarenga miliyoni 50 bakomereka cyangwa bagasigarana ubumuga, ibintu bituma umutekano wo mu muhanda ukomeza kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku buzima rusange ku Isi.

Mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda harimo gahunda ya “Gerayo amahoro” ikomeje gufasha cyane

 

Raul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *