3g

Muri gahunda yo kuvugurura urwego rw’itumanaho mu Rwanda, serivisi zishingiye ku muyoboro wa 3G ziteganyijwe guhagarikwa burundu guhera ku wa 30 Kamena 2027, mu gihe no gukuraho 2G bizakorwa nyuma y’igenzura rizagaragaza ko umuyoboro wa 4G wamaze gukwira neza, abaturage bafite ibikoresho bibasha kuwukoresha kandi ko serivisi z’ingenzi zitazahungabana.

Iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha ibigo by’itumanaho gukoresha neza ubushobozi bw’imiyoboro y’itumanaho, bityo bishobore gushora imari mu kwagura no kunoza umuyoboro wa 4G no gutegura ishyirwa mu bikorwa rya 5G mu gihugu hose.

Biteganyijwe ko kwimukira kuri iyi miyoboro mishya bizazamura umuvuduko wa internet, bikanateza imbere ireme ry’itumanaho, harimo guhamagarana neza no kugabanya ibibazo by’ihuzanzira bikunze kugaragara.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) ivuga ko abaturage bazungukira muri iri hinduka binyuze mu kubona serivisi z’ikoranabuhanga zinoze, zirimo Mobile Money, serivisi za Leta zitangirwa kuri internet, ndetse n’izikoreshwa mu burezi no mu rwego rw’ubuzima.

Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ririmo gukoranirwa hafi na RURA, MINICT, ibigo by’itumanaho, inzego za Leta n’iz’abikorera, hagamijwe ko iri hinduka rizagenda neza kandi ridahungabanya serivisi abaturage basanzwe bakoresha.

Mu bikorwa bizibandwaho harimo gukomeza kwagura umuyoboro wa 4G ku gihugu hose, kurinda ko serivisi z’ingenzi zirimo guhamagarana, ubutumwa bugufi (SMS), Mobile Money n’ubutabazi bwihutirwa zihagarara, ndetse no kwimura buhoro buhoro serivisi zari zishingiye kuri 2G na 3G.

Leta kandi izakorana n’abafatanyabikorwa mu korohereza abaturage kubona telefoni n’ibindi bikoresho bishyigikira 4G ku giciro kiboroheye, hanakomeze ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage impamvu n’akamaro k’iri hinduka.

Mu rwego rwo kwitegura, mu mwaka wa 2026 hateganyijwe igerageza ryo guhagarika zimwe muri serivisi za 2G na 3G, mu gihe ibikorwa byo kwagura umuyoboro wa 4G bizakomeza.

Abakoresha telefoni basabwe kugenzura niba ibikoresho na SIM card zabo bishyigikira 4G. Ku bakoresha MTN, ibyo bikorwa bakanda 4561#, mu gihe abakoresha Airtel bashobora gukoresha 2555*4#.

Ibigo n’inzego zikoresha ibikoresho bikiri kuri 2G cyangwa 3G, cyane cyane mu bikorwa byo kwishyurana, ubwikorezi, ubuzima n’umutekano, zasabwe gutangira kuvugurura ibikoresho byazo hakiri kare kugira ngo bitazahura n’ihungabana rya serivisi.

MINICT na RURA bavuga ko bazakomeza gutanga amabwiriza n’ubufasha bukenewe mu gihe cyose iyi gahunda izaba iri gushyirwa mu bikorwa, hagamijwe ko u Rwanda rwimukira ku miyoboro y’itumanaho igezweho mu buryo bworohereza abaturage n’abatanga serivisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *