Inganda zikora inzoga zizwi nk’Ibyuma zafunzwe

0
ibyuma

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze ibikorwa by’inganda umunani zikora ibinyobwa bisembuye, kinambura izo nganda impushya zo gukora, ndetse gitegeka ko ibicuruzwa byose byazo bihita bikurwa ku isoko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 2 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi n’isuzuma ry’iyubahirizwa ry’amabwiriza byakorewe izo nganda.

Rwanda FDA yategetse abakora izi nzoga guhita batangira igikorwa cyo kuzisubiza (recall), banasaba abazicuruza kuzikura mu maboko y’abaguzi no kuzisubiza ku nganda zabikoze.

Yanategetse kandi ko raporo y’igikorwa cyo gukura ibyo bicuruzwa ku isoko itangwa mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi.

Abacuruzi n’abatanga izi nzoga basabwe guhita bahagarika kuzigurisha no kuzikwirakwiza, bakanasubiza ibisigaye byose ku bazibagejejeho cyangwa ku nganda zabikoze.

Rwanda FDA yanaburiye ko abazarenza kuri aya mabwiriza bazafatirwa ibihano biteganywa n’amategeko.

Yanahamagariye abaturage bafite cyangwa banywa ibi bicuruzwa guhita babihagarika, mu gihe ibikorwa byo kubikura ku isoko bikomeje.

Inganda zafunzwe zirimo Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, SKY Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, NOPA Company Ltd, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd.

Ibicuruzwa byategetswe gukurwa ku isoko birimo ubwoko butandukanye bwa gin, vodka, whisky, rum, brandy n’ibindi binyobwa bisembuye nka Red Waragi, Rabiant Gin, Ngufu Gin, King’s Vodka, Royal Castle Gin, Medal Gin, G&S Rum, Saint Nero Gin, African Buffalo Gin, ENAK Gin, Be One Gin, RACK Gin, Z.C.N Milestone Whisky n’ibindi byose byakozwe n’izi nganda.

Rwanda FDA yasobanuye ko atari ibi bicuruzwa byavuzwe ku rutonde gusa birebwa n’iki cyemezo, ahubwo ko ibindi binyobwa byose byakozwe n’izi nganda na byo bigomba gukurwa ku isoko.

Yanongeyeho ko iperereza n’igenzura bikomeje, bityo hakaba hateganyijwe gutangaza urundi rutonde rw’izindi nganda cyangwa ibicuruzwa bishobora gufatirwa ingamba nk’izi mu gihe kiri imbere.

 

Raoul NSHUNGU -Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *