Polisi ivuga ko ‘vape’ itemewe, abayikoresha bihanangirijwe
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko itabi rya ‘vape’ cyangwa e-cigarette ritemewe mu gihugu, isaba abarinywa kurireka kuko bashobora gukurikiranwa n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ‘vape’ iri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko, bityo abayikoresha badakwiye kwitwaza ko idasanzwe nk’itabi risanzwe.
ACP Rutikanga yagize ati: “Abarikoresha bumvireho, batangire babitekerezeho, barishyire ku ruhande. Ntabwo ryemewe, biri mu itegeko.”
Ibi yabitangaje mu gihe ubuyobozi bukomeje gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bishobora kugira ingaruka ku buzima.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, na we yavuze ko ‘vape’ iri mu biyobyabwenge bihangayikishije, kubera ingaruka ishobora kugira ku buzima bw’abayikoresha.
Mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuri TikTok, cyibanze ku gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko abantu bakwiye kwirinda ‘vaping’.
Ati: “Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge ni byinshi harimo na bya vaping. Abanyumva bose mbabwire ngo vaping muyihorere, irica kurusha n’itabi risanzwe.”
‘Vape’ ni iki?
‘Vape’ cyangwa e-cigarette ni akuma gakoresha ikoranabuhanga mu gushyushya amazi arimo ibintu bitandukanye, birimo nicotine, propylene glycol na glycerine, bikavamo umwuka ukururwa n’ukoresha ako kuma.
Ibikoresho bya ‘vaping’ bishobora kuba bimeze nk’amakaramu, utwuma dusa na ‘flash disk’ n’ibindi bikoresho bisanzwe, ku buryo umuntu utabizi ashobora kutamenya ko ari ibikoresho byo kunywera itabi.
Uburyohe n’impumuro bitandukanye, imiterere y’ibi bikoresho ndetse n’imbuga nkoranyambaga, byagiye bigira uruhare mu gukwirakwira kwa ‘vape’, cyane cyane mu rubyiruko.
Nubwo hari abavuga ko e-cigarette ishobora gufasha abantu bifuza kuva ku itabi risanzwe, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko na yo ubwayo ari ikibazo gikomeye ku buzima.
Yavuze ko ‘vaping’ ishobora kugira ingaruka zirimo indwara zifata ibihaha n’urwungano ngogozi, mu gihe nicotine iri muri bimwe mu bikoresho byayo ishobora gutera ubatwa.
Polisi ivuga ko abantu bakoresha ‘vape’ bagomba kubahiriza amategeko, aho gukomeza kuyikoresha bashingiye ku kuba itabi risanzwe rizwi cyane kurusha iryo rikoresha ikoranabuhanga.

Raoul Nshungu- Amahoronews.com
