Polisi yafashe bakekwaho kwiyitirira abakozi ba REG bakiba insinga”.

0
WhatsApp-Image-2026-09-09-at-2.49.34-PM-700x1024

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batanu bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi no gukata insinga zitwara umuriro mu ngo z’abaturage bo mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo.

Polisi yavuze ko aba bantu, izwi nka “abahigi”, bafashwe mu mukwabu wakozwe kuva ku wa 21 Kanama kugeza ku wa 9 Nzeri 2026, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Abaturage bari baragaragarije Polisi ko hari abantu bakata insinga z’amashanyarazi, bigatuma ingo zimwe n’ibice byo muri Jali bimara igihe nta muriro.

Polisi yavuze ko uku kubura k’umuriro kwashoboraga kandi guteza umutekano muke, kuko umwijima ushobora kwifashishwa n’abajura mu bikorwa by’ubujura.

Mu bikoresho aba bantu bafatanywe harimo imyambaro bivugwa ko ari iya Sosiyete Nyarwanda Ishinzwe Ingufu, REG, amapense, inkweto, imikandara yo kwifashisha mu kurira amapoto, insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho.

Bafatiwe kandi cash power bivugwa ko ari zimwe mu byo bari baribye.

Polisi ivuga ko aba bakekwaho ubujura biyitaga abakozi ba REG, bakabeshya abaturage ko bari mu kazi ko gukora amashanyarazi mbere yo kwiba ibikoresho biri ku mapoto cyangwa mu ngo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimye abaturage batanze amakuru yatumye aba bantu bafatwa.

Yasabye abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru igihe babonye abantu bakekwaho kwiba cyangwa kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi.

“Aho abaturage bababonye bajye batanga amakuru kuri Polisi kuko byagaragaye ko baba ari abajura biba insinga z’amashanyarazi bigatuma umuriro ubura,” yavuze CIP Gahonzire.

Yongeyeho ko abaturage bakwiye no kwitondera abantu babasaba amafaranga babizeza kubagezaho amashanyarazi ku mafaranga make, avuga ko bamwe muri bo baba ari abatekamutwe bagamije kubiba.

Polisi yanaburiye abacuruzi bagura ibikoresho by’amashanyarazi, ibasaba kumenya inkomoko yabyo mbere yo kubigura.

CIP Gahonzire yavuze ko umuntu uzafatwa afite ibikoresho by’amashanyarazi adashobora gusobanura aho yabikuye ashobora no gukurikiranwa nk’uwabibye.

Itegeko ry’u Rwanda riteganya ibihano ku muntu usenya cyangwa wonona ku bushake ibikorwa remezo by’abandi, birimo n’ibikoresho by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi.

Ingingo ya 182 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ko uwabihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *