Musenyeri Dr. Gahima Manasseh niwe Arkiyepiskopi mushya wa Angilikani mu Rwanda
Musenyeri Dr. Manasseh Gahima, Umuyobozi wa Diyosezi ya Gahini akaba na Perezida w’Inama y’Amatorero ya Porotesitanti mu Rwanda (CPR), yatorewe kuba Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR).
Amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026, aho Musenyeri Gahima yatsinze mu matora yari ahatanyemo na Musenyeri Assiel Musabyimana, Umuyobozi wa Diyosezi ya Kigeme.
Musenyeri Gahima azasimbura Arkiyepiskopi Laurent Mbanda wari umaze imyaka ayobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda.
Umuhango wo kumwimika no kumushyira ku mugaragaro kuri uyu mwanya uteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026, muri Camp Kigali.
Gahima Manasseh ni muntu ki?
Musenyeri Dr. Manasseh Gahima yavukiye mu 1970. Yashakanye na Rose Gahima, bakaba bafitanye abana umunani.
Mbere yo kwinjira mu buyobozi bw’Itorero, Gahima yakoze mu burezi no mu buyobozi bwa Leta.
Hagati ya 1995 na 1997, yabaye Umuyobozi wungirije wa Lycée de Kigali, aho yari ashinzwe amasomo yigishwa mu Cyongereza.
Mu 1997, yagizwe Bourgmestre wa Komini ya Karangazi, iri mu gice ubu kigize Akarere ka Nyagatare. Hagati ya 2004 na 2005, yabaye Bourgmestre wa Komini ya Gabiro, ubu iri mu Karere ka Gatsibo.
Nyuma yaje kwiyegurira umurimo w’Itorero Angilikani, aho yagiye ahabwa inshingano zitandukanye muri Diyosezi ya Gahini.
Afite impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, mu bijyanye na Theologie, ndetse afite ubunararibonye mu buyobozi bw’Itorero n’ibikorwa by’ivugabutumwa.
Umuyobozi wa Diyosezi ya Gahini
Musenyeri Gahima ni umwe mu bayobozi bakomeye ba Diyosezi ya Gahini, imwe muri Diyosezi 11 zigize Itorero Angilikani ry’u Rwanda.
Mu 2017, yagizwe umwepisikopi wungirije wa Diyosezi ya Gahini. Ku wa 26 Gicurasi 2019, aba Umuyobozi wa kabiri w’iyi Diyosezi.
Diyosezi ya Gahini ikorera mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba. Ifite paruwasi 59 n’amaparuwasi mato 280, ndetse ikaba ifite abakirisitu bagera ku 100,000.
Uretse kuyobora Diyosezi ya Gahini, Musenyeri Gahima yari asanzwe ari Perezida w’Inama y’Amatorero ya Porotesitanti mu Rwanda (CPR), umwanya wamuhaga inshingano zo guhuza no guteza imbere imikoranire y’amatorero ya Giprotestanti mu Rwanda.
Gahini, ahantu h’ingenzi mu mateka y’Abangilikani
Diyosezi ya Gahini ifite umwihariko mu mateka y’ivugabutumwa ry’Abangilikani mu Rwanda.
Umuryango wa Rwanda Anglican Mission watangije sitasiyo yawo ya mbere i Gahini mu 1925.
Mu 1926, Rev. Harold Guillebaud ni ho yabatirije bamwe mu bantu ba mbere bakiriye Ubukirisitu mu Rwanda, ndetse atangira no kugira uruhare mu guhindura ibitabo by’Ubukirisitu mu Kinyarwanda.
Mu myaka ya 1930 na 1940, Gahini yabaye kimwe mu bice by’ingenzi byagaragayemo ububyutse mu Bukirisitu, ububyutse bwaje no gukwira mu bindi bice by’u Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Kubera amateka yayo mu ivugabutumwa n’ububyutse, umusozi wa Gahini watangajwe nk’agace k’amateka y’ububyutse, kazwi nka “Regional Revival Heritage Centre”, muri Gashyantare 2017.
Azasimbura Arkiyepiskopi Laurent Mbanda
Gutorerwa kwa Musenyeri Dr. Manasseh Gahima bisobanuye ko ari we ugiye gusimbura Arkiyepiskopi Laurent Mbanda ku buyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda.
Mu nshingano ze nshya, ategerejwe gukomeza guteza imbere ivugabutumwa, uburezi, imibereho myiza n’iterambere, ndetse no gushimangira imikoranire hagati y’Itorero, andi madini n’amatorero ndetse n’abaturage.
Umuhango wo kumwimika ku mugaragaro uteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026 muri Camp Kigali.

Raoul Nshungu – Amahoronews.com
