Nimuce kuri ibyo bikamyo, mukurikire intekerezo nzima- Bamporiki avuga ku barwanya igihugu

0
bamporiki_edouard_yagereranyije_abarwanya_ubutegetsi_bw_u_rwanda_n_ibikamyo_byapfuye-f8800
Bamporiki Edouard, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yasabye Abanyarwanda kudaha agaciro ibitekerezo by’abantu barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda kubera gusa ko bakomoka mu turere tumwe na bo, abagereranya n’amakamyo yapfiriye mu muhanda.

Yabitangaje ku wa 13 Ukwakira 2026, mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa yabereye mu Karere ka Karongi, yahuje abayobozi n’abahoze ari abayobozi bakomoka mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Iyi nama yabaye mu gihe utwo turere turi mu dufite amanota ari munsi y’ikigereranyo cy’igihugu mu bipimo by’ubumwe n’ubwiyunge. Rusizi ni yo iza ku mwanya wa nyuma mu turere 30 tw’u Rwanda, n’amanota 92,3%.

Mu biganiro byabaye muri iyi nama, hagaragajwe ko kuba hari bamwe mu bakomoka muri utwo turere baba mu mahanga barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bishobora kuba imwe mu mpamvu zigira uruhare mu manota make y’ubumwe n’ubwiyunge.

Bamporiki ati: “Nimuce kuri ibyo bikamyo”

Bamporiki, ukomoka mu Karere ka Nyamasheke, yagarutse ku bantu barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, asaba abaturage kutabashyigikira cyangwa gukurikira ibitekerezo byabo batabanje kubisesengura.

Mu bantu yagarutseho harimo Padiri Nahimana Thomas na Padiri Rudakemwa, bakomoka mu Karere ka Rusizi, ndetse na Chaste Gahunde, ukomoka mu Karere ka Rutsiro.

Yatanze urugero rw’ikamyo yapfiriye mu muhanda, avuga ko iyo abantu badashishoje bashobora gukurikira abandi bahagaze inyuma yayo, bikarangira bose badakomeje urugendo.

Ati: “Kugira ngo byorohere urubyiruko nifashishe urugero rw’igikamyo. Hari igihe ugera ku gikamyo cyapfuye ukagira ngo polisi yagihagaritse. Ukagiparika inyuma, ije na yo ikaguparika inyuma, ije na yo ikayiparika inyuma, noneho umuhanga akibaza ngo ni iki kiri gutuma tutagenda.”

Yakomeje agira ati: “Wagera imbere ugasanga ni ibitekerezo bya Twagiramungu. Babyeyi, basore bakobwa, nimuce kuri ibyo bikamyo, mukurikire intekerezo nzima, mwe guhagarara inyuma y’ikintu cyapfuye.”

Yavuze ko gukurikira ibitekerezo nk’ibyo, mu mvugo ye, bishobora guteza umubyigano w’ibitekerezo bidindiza iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yamufashije

Muri iyi nama, Bamporiki yashimye Leta y’u Rwanda ku gushyiraho gahunda ya Ndi Umunyarwanda, avuga ko yamufashije guhangana n’ipfunwe yari afite rishingiye ku kuba akomoka mu muryango wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Ntabwo wagira ishema uwawe yarakoze ikibi, keretse nawe uri kimwe na we. Urugamba turiho uyu munsi ni ukureba uko ipfunwe ryatsindwa. Ushobora kugira umugisha uwawe akihana ariko n’iyo atakwihana uva muri so, ukava muri nyoko.”

Bamporiki yavuze kandi ko ari kwandika igitabo yise Mitingi, kivuga ku biganiro yagiranye n’ababyeyi bakoreye Jenoside yakorewe Abatutsi mu magororero.

Yasobanuye ko bamwe mu bana babo yaganiriye na bo bamusabye kugaragaza ibyiza igihugu cyabakoreye, ariko bakagaragaza ko batifuza ko inkuru zabo zifatanywa n’ibyaha ababyeyi babo bakoze.

Ati: “Ukibaza ngo abantu badashaka guhurira n’ababyeyi babo mu gitabo, ubundi babana gute mu rugo?”

Abayobozi basabwe gukomeza gutanga urugero rwiza

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yibukije abayobozi n’abahoze mu myanya y’ubuyobozi ko inshingano zo kuyobora no gutanga urugero rwiza zitagarukira ku gihe umuntu amara mu nshingano ze.

Yabasabye kwirinda kuyoba, agaragaza ko umuyobozi ushobora kuyoba na we ashobora kuyobya abo ayobora.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yavuze ko nubwo ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bigeze ku rwego rushimishije, hakenewe gukomeza imbaraga kugira ngo nta Munyarwanda usigara inyuma muri urwo rugendo.

Iyi nama yanitabiriwe na Minisitiri w’Umurimo, Uwizeye Judith, Senateri Uwamariya Valentine na Senateri Rugira Amandin.

Ubumwe n’ubwiyunge bwazamutseho amanota

Ibarura ry’Ibipimo by’Ubumwe n’Ubwiyunge rigaragaza ko ku rwego rw’igihugu, iki gipimo cyavuye kuri 82% mu 2010 kigera kuri 95,3% mu 2025.

Nubwo bimeze bityo, uturere 14 turacyafite amanota ari munsi y’ikigereranyo cy’igihugu. Muri two harimo Karongi, Nyamasheke, Ngororero na Rusizi.

Rusizi iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 92,3%, mu gihe Kayonza iza ku mwanya wa mbere n’amanota 98%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *