Mudende: Abaturage bakomeje guha agaciro isuku n’isukura
Amakuru Amahoronews ahagazeho yemeza ko abaturage bo mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Mudende, mu kagari ka Bihungwe, baturuka mu midugudu inyuranye bakomeje guhindura imyumvire bayoboka isuku n’isukura.
Ibi babikesha inyigisho zinyuranye bahabwa n’itorero ryabo, nubwo bemeza ko bagifite inzitizi ibakomereye ibangamira uyu muco mwiza biyemeje.
Batangaza ko umwanda wari warababayeho akarande, kwikoza amazi ari ikibazo, kwituma ku gasozi byarabaye umuco, indwara z’umwanda zibahekura ubutitsa, amakimbirane ahoraho yo kwitana abarozi kandi ari ingaruka z’umwanda.
Mbyarabantumye Jean D’Amour,umuturage wo mu mudugudu wa Mwirima, akagari ka Bihungwe, umurenge wa Mudende, atangaza ko umwanda wari warababayeho akarande, butuma ku gasozi, imiryango ihora ishyamiranye bitana abarozi.
Ati: ” Turashimira pasiteri wacu wo mu itorero ry’Abavandimwe, wafashe umwanya akatwigisha akamaro ko gukaraba, kwambara imyenda imeshe, gukoresha amazi meza, kuko mbere koga ntibyaturebaga, duhora turwaza abana indwara ziterwa n’umwanda, bwaki iduhekura tukabyitirira amarozi, ariko nyuma yo guhindura imyumvire tukita ku isuku tubayeho neza nubwo tugifite ikibazo cy’amazi, aho mu gihe cy’izuba kubona amazi biba ikibazo bamwe bakongera kwisanga mu ngaruka z’umwanda.”
Mbyarabantumye atangaza ko kugira ngo babone amazi meza bakora urujyendo rw’amasaha abiri, kuri bo uku kutagira amazi ni imbogamizi itoroshye ku isuku n’isukura no kurwanya indwara z’umwanda.
Nyiramayabo Belancilla, utuye mu mudugudu wa Bunyone, akagari ka Bihungwe, atangaza ko muri aka gace kabo kwituma ku gasozi byari ibisanzwe, urenga ingo 10 nta musarani uharangwa, ko ariko nyuma yo guhindura imyumvire babikesha inyigisho baherewe mu itorero ry’Abavandimwe, bakabona n’abagiraneza babubakira imisarane kandi ipfundikiye, ubu bahinduye ubuzima.
Ati: ” Twe abasigajwe inyuma n’amateka abantu baratunenaga kuko umwanda wari waraturenze, tutagira imisarane twituma aho tubonye, rimwe na rimwe imvura yagwa ikagarura wa mwanda mu rugo, urusazi ari rwose, duhora dushyingura cyane cyane ababaga baranduye virusi itera SIDA barwara indwara ziterwa n’umwanda bakaba barapfuye.”
Nyiramayabo akomeza atangaza ko bahinduye ubuzima, ko ariko bagifite ikibazo cy’amazi meza.
Itorero ry’ abavandimwe mu Rwanda ryafashije abaturage
Pasiteri Nsanzimana Etienne ukuriye itorero ry’abavandimwe mu Rwanda, bakaba bafite ishami mu murenge wa Mudende, atangaza ko bagize uruhare rukomeye mu gufasha abaturage bo muri aka gace guhindura imyumvire ku isuku n’isukura.
Ati: ” Uruhare rwacu ni ukubafasha kumva no kwemera gukora isuku. Mu gihe cyashize icyumweru cyarashiraga umuntu adakoze amazi.”
Pasiteri Nsanzimana atangaza ko bagifite imbogamizi mu kubahiriza isuku mu bayoboke bayo, iterwa n’abana bata ishuri bagaca ukubiri n’isuku, bakanywa amazi mabi, bakivuruguta nta koga kandi iyo biga iki kibazo kitabaho.
RBC ishimira urugero rw’ isuku rw’abaturage ba Bihungwe
Hitiyaremye Nathan, umukozi wa RBC, mu gashami ko kwirinda indwara zititabwaho uko bikwiriye, yatangaje ko mu gihe cy’icyumweru bihaye cyo kurwanya izi ndwara bahisemo gusura abaturage bo mu kagari ka Bihungwe kuko ari urugero rwiza rw’abahinduye imyumvire bakayoboka isuku.
Ati: ” Aha ni urugero rwiza rw’ibishoboka. Bari bafite ikibazo cy’umwanda, nta bwiherero bagiraga, bitumaga ku gasozi, nta muco wo koga intoki bari bafite, ariko tugamije no kwereka abandi ko ibintu bishoboka. Umuntu ashobora kugira aho ava akagira n’aho agera kandi abigizemo uruhare.”
Hitiyaremye atangaza guhindura imyumvire iganisha ku isuku aba baturage babikesha inyigisho zitandukanye bahawe n’itorero bakazakira.
Asoza yemeza ko guhashya umwanda ari ubufatanye bw’inzego zinyuranye, aho muri Bihungwe habonetse urugero rwiza rw’uwihaye Imana wafashe iya mbere ahindura imyumvire y’abaturage mu gihe abandi bari barabaretse aba umufatanyabikorwa wa leta.
RBC yagize uruhare mu guhindura imyumvire…
Hitiyaremye Nathan, umukozi wa RBC, mu gashami ko kwirinda indwara zititabwaho uko bikwiriye atangaza ko hafashwe uturere 10 dufite abarwaye inzoka bahugurwa kwirinda gufumbiza umwanda wo mu musarani.
Ati: “Uyu murenge wa Cyanika bafashe iya mbere mu kureka gukoresha ifumbire y’umwanda wo mu musarane, icyo turi gukora ni ugushyira imbaraga mu gukomeza gufasha abahinduye imyumvire no gukomeza kwigisha n’abatarayihindura tubamenyesha ingaruka n’ibibi byo gukoresha iyi fumbire.
Hitiyaremye yibukije abatura Rwanda ko umwanda wo mu musarani uba ari indiri y’ubwoko bw’inzoka bunyuranye harimo asikarisi ifite ubushobozi bwo gukomeza kwanduza mu gihe cy’imyaka 5.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com