M23 yigaruriye Rubaya agace gakungahaye ku mabuye y’ agaciro
![](https://amahoronews.com/wp-content/uploads/2024/05/69140850-07aa-11ef-b30f-ad1311849764.jpg)
Umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa M23 yemeje ko bafashe umujyi wa Rubaya muri teritwari ya Masisi – hamwe mu hantu hacukurwa coltan nyinshi ku isi. Ingabo za leta ntacyo ziravuga ku bitangazwa na M23.
Imirwano ikomeye yashyamiranyije inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta kuwa kabiri umunsi wose yasize hari abaturage ba Rubaya bava mu babo nk’uko umwe mu bagize sosiyete sivile ya Masisi yabibwiye BBC.
Amakuru avuga ko M23 yafashe umujyi wa Rubaya nimugoroba kuwa kabiri, ariko mu gitondo kuwa gatatu humvikanye imirwano mu nkengero z’uyu mujyi wo muri teritwari ya Masisi.
Umuvugizi wa gisirikare wa M23, Col Willy Ngoma yabwiye Amahoronews ko bafashe Rubaya, ahakana ko bafashe uyu mujyi bagamije kubona inyungu nini ziva mu bucukuzi bwa coltan yaho.
Yagize ati: “Twebwe gufata aho hantu [Rubaya] si ukubera imari ihari, hoya, ni ku mpamvu yo kwirukana umwanzi…ufite intego imwe yo gukora jenoside.
“Icyo twe twakoze ni ukubahagarika no kubirukana bakajya kure, iby’amabuye y’agaciro ari aho twe ntibitureba, icyo tugamije ni ukurokora ubuzima bw’abantu”.
Voltaire Sadiki ukuriye sosiyete sivile ya Masisi nawe yumvikanye kuri BBC ko M23 yafashe umujyi wa Rubaya kuva ejo, “ndetse bakoresheje inama n’abaturage babasaba ko abafite imbunda bazibazanira bakikomereza ibikorwa byabo by’ubucukuzi”.
Sadiki yemeza ko hari n’abaturage bahunze kubera imirwano y’ejo.
amakuru nyuma ku bivugwa kuri Rubaya.
Rubaya yafashwe mu gihe Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo ari i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rwaranzwe no kwamagana ibitero bya M23, no gushinja u Rwanda gufasha M23 no gusaba Ubufaransa kurufatira ibihano.
Kuki Rubaya ari ingenzi?
Rubaya ni agace k’imisozi y’icyatsi kibisi ya Masisi, ariko ibice bimwe by’iyi misozi byuzuyeho ibinogo binini n’ibirundo byinshi by’ibitaka kubera ubucukuzi bwa coltan bukorerwa aha hantu.
Uyu mujyi uri ku rugendo rw’amasaha agera kuri abiri n’imodoka mu mihanda y’ibitaka ugana iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma.
Ni umujyi muto uri hagati mu cyaro cy’i Masisi ariko usa n’uteye imbere kandi utuwe n’abantu babarirwa mu bihumbi amagana kubera ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, nk’uko bivugwa n’inzobere za ONU.
Rubaya ni hamwe mu hantu hakomeye muri DR Congo hakorerwa ubucukuzi n’ubucuruzi bw’ibanze bw’amabuye y’agaciro, by’umwihariko hazwi cyane ku bucukuzi bwa Coltan.
DR Congo, ubu ni iya kabiri mu kohereza Coltan nyinshi ku isoko mpuzamahanga nyuma y’u Rwanda, umwaka ushize wa 2023 Congo yohereje toni 1,918 za coltan ku isoko mpuzamahanga, mu gihe u Rwanda rwohereje toni 2,070 nk’uko ikigo cy’ibigendanye n’imari n’ubukungu Ecofin Agency kibivuga.
Leta ya Congo ishinja iya Kigali gufasha M23 no kuvana amabuye y’agaciro mu duce yafashe twa Congo akagurishwa ku masoko mpuzamahanga aciye i Kigali.
Leta y’u Rwanda ihakana ibyo iregwa na Leta ya Congo.
Gaston Rwaka
Amahoronews