“Isuku igira isoko”, inyurabwenge y’inganzo y’umuhanzi Bugingo Philippe

0

Umuhanzi w’ umunyarwanda uvoma inganzo ye kuri gakondo ! ibyo nibyo nabonye ndetse mbisoma mu maso y’ umuhanzi Bugingo Philippe ubwo twahuriraga ku cyicaro cy’ Imitari TV mu mujyi wa Kigali, ndibuka tuganira mu ncamake, ntibeshye arangwa n’ inseko nziza , nemeje ko nta mbeho afite mu nda{ubwoba,…}.

Mu kiganiro kigufi twagiranye, dusanga akomeye ku muco anemeza ko amata agira giterekwa, agira ati, “ Ndi Bugingo bwa Mutamu wa Rugambarara rwa Sebugigi bwa Kanyabigege bya Nyiruruge rurangira nk’indamutsa inkindi yigiranya n’umuheto…”

Umuhanzi Bugingo wabonye izuba muri 1971 avuga ko bishoboka ko akiri mu nda y’ umubyeyi yararirimbaga, ariko  akaba yaratangiye gukora mu nganzo neza neza mu 2000.

Ati, ” Nkiri muto nakundaga kuririmba cyane,  iyi nganzo nyikesha ababyeyi banjye ndetse n’ abavandimwe bacu barabikundaga cyane, gusa mama we yaranahimbaga indirimo ,hari imwe yakundaga cyane yo nkomeza kuyimwibukiraho buri munsi.”

IZAHABU YATAKAYE MU BISHINGWE!

Bugingo yemeza ko kugeza magingo aya, nubwo afite indirimo nkeya zimaze gutunganya zikanajya mu itangazamakuru , ariko mu bubiko bwe afite izihera ku 100 zitarajya muri studio.

“Ndagukunda”,”Itahe’,Mbonye Umunyana”, “Ndaguhishiye” ni zimwe mu ndirimbo z’ umuhanzi Bugingo Philippe zikubiyemo ubutumwa bw’ amahoro, urukundo,ubupfura ndetse no kwibuka aho tuva bigamije kumenya aho tujya.

Ati, ” Mu buhanzi bwanjye ntabwo njya hanze y’ umuco nyarwanda n’ ubuzima bw’ abanyarwanda bwa buri gihe, ahubwo mparanira ko umunyarwanda wese yamenya ikinyarwanda, akakivuga neza, ndetse akanagitaramamo, mbabazwa rero no kubona umunyarwanda uvuga neza ururimi rw’ amahanga akananirwa ururimi rwe kandi ntanagire ubushake bwo kurumenya.”

Ku musozo w’ ikiganiro na Amahoronews.com,  Bugingo P yeruye ko abahanzI bo ha mbere bari ibitsikamutima bye, aha avuga ibigwi bidasanzwe mu  bihangano bya Nkurunziza, MASABO, Kayirebwa,  ariko agaha icyubahiro Maria Yohana, Nyiranyamibwa ndetse na Muyango.

Gaston Rwaka

amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *