Karongi: Abacuruza n’abaguzi ba Gaz na petirori bakanguriwe kwibanda ku buziranenge

0

Muri gahunda ya zamukana ubuziranenge, ubuziranenge bw’ibiribwa n’ikoreshwa ry’ibipimo n’ingero byizewe ku masoko, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) na bafatanyabikorwa  bayo bari mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha aya mabwiriza no kureba uko ashyirwa mu bikorwa

kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, Ikigo cy’ Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) n’abafatanyabikorwa cyasuye amasitasiyo acuruza Ibikomoka kuri Petirori na Gaz n’abandi bacuruza ibicuruzwa bitandukanye hakoresheje iminzani bo mu Karere ka Karongi.

Mu gikorwa bwite cyatangiriye kuri Station Kobil iherereye mu Karere ka Karongi, Umuyobozi wa Station Kobil, Murinzi Celestin avuga ko iyo abakiliya babo bamaze kugura Gaz cyangwa se ibindi byose bikomoka kuri petirori badakunze kugaruka kubabwira ko bahawe ibituzuye.

Ati, “Twarahuguwe bihagije ko guha umukiliya Gaz itujuje ibiro bishobora kudutakariza icyizere,ikindi ni uko buri icupa rya gaz rigira ubumere bwaryo, ariko umwihariko ni uko mu kubara ibiro bya gaz tuvanamo ibiro by’icupa”

Uyu ushinzwe imicungire ya “Station Kobil”, Abajijwe niba hari uburyo bongera gupima amacupa ya Gaz iyo bayagemuriwe, Murinzi yavuze ko badafite igipimo nyacyo ko ahubwo nabo baba bizeye kampani yabo ariyo “Kobil” ibazanira icyo gicuruzwa cyujuje ibiro gikenerwa na benshi mu guteka ibiryo.

Nk’uko byakorwaga mbere ubuziranenge butaritabwaho hagakorwa amanyanga yo kunyonga imashini (pompe) itanga amavuta cyangwa se Petirori ku modoka, Ati, “ibyo mperuka kubyumva kera kuko Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) kiradusura burigihe kireba ko mutavanyeho “Siri” bashyizeho kuri pompe atanga amavuta y’imodoka kuburyo kagoye ku kavanamo wa kwibeshya ukakavanaho ufashwe uhanishwa ihazabu y’ibihumbi 500 na miliyoni 2 y’amafaranga y’ u Rwanda, ntabwo rero twakwihemukira  tunahemukire abakiriya bacu”.

Umuyobozi w’ ishami rishinzwe gushyiraho ibipimo n’ingero mu kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), Emmanueline Irizerwa avuga ko Leta y’ U Rwanda ikomeje gukangurira abagura n’abagurisha kugenzura neza niba ibyo bahaha byujuje Ubuziranenge bihereye ku bipimo.

Ati, “Dufatiye urugero kuri Gaz ibipimo byuzuye bikuraho amakimbirane ku mpande zombi (umucuruzi n’umuguzi) bikagabanya igihombo, kandi bishobora no gukumira impanuka cyane cyane iyo Gaz ipakiwe ikarenza urugero ishobora no guturika”.

Emmanueline Irizerwa ashimangira kandi ko mu Rwego rwo kwirinda gutanga ibiciruzwa bitujuje Ubuziranenge abacuruzi bongeye gukangurirwa kugana Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge kikabashikiriza iminzani igezweho.

Kabalisa Placide, Umukozi wa (RSB), mu ishami ry’ibipimo m’ubuziranenge, ku kibazo cy’abaguzi ba Gaz nabo bakwiriye kuva aho baguriye Gaz bakamenya ibiro bajyanye.

Ati, “Nubwo gufungura icupa rya Gaz bakaba bayiba bigoye kubyumva, ariko bijya bibaho ni uko ntawuzi “channel bicamo”! Gusa byanaterwa nuwayifunze, ariko amategeko ahana ucuruje ibituzuje Ubuziranenge nayo arahari”,

Aha asaba abacuruzi kurushaho kumenya uko ibipimo bye bimeze cyane cyane ku ma sitasiyo acuruza Gaz na Petirori agatanga serivise zujuje Ubuziranenge.

Ku bijyanye n’ibihano biteganyijwe n’itegeko ku bantu bafatiwe mu cyuho cyo gutanga Gaz bitujuje Ubuziranenge hari ugutanga ihazabu y’ibihumbi 500 na miliyoni 2 y’amafaranga y’ U Rwanda.

Hakunze kugaragara abacuruzi bafatwa baraciye za “Siri” zigenzura ibipimo z’ibiciruzwa bikomoka kuri petirori zishyirwaho n’ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge.

Mbere y’ uko aba bantu bahanwa bazira uburiganya no gushaka inyungu zumurengera mu buryo bw’amanyanga, babanza kugirwa inama niba koko ibipimo byabo cyangwa za mubazi zabo zifite ibibazo kwihutira kugana Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, “RSB” bakabikemura vuba na bwangu.

Mu buzima bwa buri munsi ujye wita ku bipimo n’ingero. Mu bikorwa byawe byaba iby’ubucuruzi, inganda, ubuhinzi, ubworozi, n’ubuzima jya uzirikana ibipimo. Mu guhunika ibicuruzwa, umusaruro no kuwutunganya jya uzirikana ibipimo byuzuye bituma urema icyizere mu baguzi.

Amani Ntakandi

Amahoronews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *