Nyamasheke: RSB Itanga amabwiriza yo kugenzura ibiribwa byujuje ubuziranenge mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana mu gihugu

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, hasuwe ikigo cyashoye imari mu bworozi bugezweho bw’amafi mu kiyaga cya Kivu cyitwa (Kivu Choice) mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba mu rwego rwo gukangurira abaturage ku kwihaza ku biribwa byujuje ubuziranenge harwanywa imirire mibi n’igwingira ry’abana.
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire y’umwana (NCDA), batangije ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha aya mabwiriza no kureba uko ashyirwa mu bikorwa.
“Kivu Choice” cyakoze ishoramari ku bworozi bugezweho bw’amafi mu kiyaga cya Kivu, buri munsi basarura toni 15 z’amafi zihita zoherezwa ku isoko afite buziranenge.
Ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi, Ushinzwe ubworozi bw’amafi muri “Kivu Choice” Oscar Ntihuga
Yakomeje avuga ko amabwiriza y’ubuziranenge yabafashije mu bikorwa byabo, bituma bohereza ku isoko amafi afasha abaturarwanda ndetse nayoherezwa hanze kugira imirire myiza.
Akomeza avuga kandi ko bakurikiza amabwiriza y”ubuziranenge bayifashisha mu bikorwa byab haba ku bikoresho byo mu bworozi bw’amafi batumiza hanze, mu mikorere yabo ya buri munsi , ibiryo bagaburira amafi, kubungabunga umusaruro ndetse no kuwugeza ku isoko.
Umuyobozi, Ushinzwe ubworozi bw’amafi muri “Kivu Choice” Oscar Ntihuga
Avuga ati, “Kivu Choice ni kampanyi yorora amafi ikayororera mu kiyaga cya Kivu tuyororera muri Kaje ntabwo dufata utwana ngo tujuguye mu mazi hanyuma ngo tuzagende guyashakisha ahubwo twororera mu ma kaje tukayagaburira yamara gukura tukayaroba”.
Ntampaka Joseph Umuyobozi wa Koperative icuruza amafi n’isambaza bacuruza umusaruro w’amafi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bishimira ko wiyongereye, bakagira n’abaguzi benshi baba abo mu gihugu no hanze yacyo cyane cyane icyabaturanyi.
Banashima kandi ko ubworozi bugezweho bufite ubuziranenge bwatumye amafi agera ku baturage ameze neza.
Ati, “iyo amafi avuye mu mazi uwo munsi amafi ntakibazo agira kiretse iyo amaze umunsi umwe cyangwa se ibiri mu ma firigo “ Chambre froide” niho ugasanga amafi azanye impumuro itari nziza cyane ni ukuvuga amafi ikiva mu mazi ako kanya ntakibazo aba afite”.
Ntampaka Joseph Umuyobozi wa Koperative icuruza amafi n’isambaza
Akomeza agira ati, “byaba byiza habonetse ubundi buryo bwaboneka nk’umuti w’ifu bajya bashyira ku mafi warinda amafi hataho kwangirika akagira impumuro itari nziza, umusaruro wacu w’amafi urakunzwe mu mahanga kubera ikigo cyorora amafi cyitwa “Kivu Choice” kituzanira amafi meza afite ubuziranenge avuye mu ma mazi ako kanya ntabwo ari ya yandi aba avuye hanze aba amaze amezi mu nziramu”.
Yashoje avuga ati, “ndashimira abakozi ba (RSB) badukoreye iminzani dupimishirizaho amafi n’isambaza n’ibindi bicuruzwa bitandukanye ku buntu”.
Nathan Kabanguka, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), yavuze ko amafi ari ingenzi cyane ku buzima bwa muntu kuko akungahaye ku ntungamubiri zifasha mu mikurire y’abana n’ubuzima bw’abantu muri rusange.
Akomeza avuga ko amafi ikungahaye ku byubaka umubiri, ikaba ikenewe kugira ngo abantu bayirye babashe kugira ubuzima bwiza.
Nathan Kabanguka, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA)
Ati, “tuzakomeza gushishikariza umuryango nyarwanda kurushaho kurya ibikomoka ku matungo, ariko by’umwihariko amafi ndetse bagacika ku myumvire igaragaza ko kurya amafi bisaba amikoro ahambaye. binyuze mu bukangurambaga bunyuranye, ubwo bukangurambaga turimo turasaba aborozi b’amafi by’umwihariko abaturiye ikiyaga cya Kivu ndetse n’ibindi biyaga bikikije u Rwanda, kugira ngo bahere aho ngaho. Ibyo basaruye bahe abaturiye aho ngaho, babigure ku giciro kiri hasi, ariko none ho n’Abanyarwanda bose muri rusange bibashe kubageraho kandi babirye byujuje ubuziranenge”.
Yashoje avuga mu guteza imbere iyi gahunda, ngo RSB yagaragaje ko amabwiriza y’ubuziranenge yatumye ubworozi bw’amafi butera imbere kuko mbere bwakorwaga mu kavuyo, nta igenzura rikomeye ryabagaho.
Yashimiye abakomeje kugira uruhare mu kongera umusaruro w’amafi ndetse ashishikariza abanyarwanda kurushaho kurya amafi n’ibikomoka mu mazi kuko bifite intungamubiri zirwanya imirire mibi by’umwihariko igwingira ry’abana, ngo kuba umusaruro w’amafi ukomeje kwiyongera ni ibyo gushimwa. Abacuruzi bawukwirakwiza mu baturage bityo indyo yuzuye ikaboneka kuri buri wese.
Umukozi muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge muri RSB, Hakizimana Naivasha Bella, yasobanuye ko hafashwe ingamba zitandukanye kugira ngo Umusaruro w’amafi ukomeze gufasha Abanyarwanda kwihaza mu mirire myiza.
Ati, “amabwiriza y’ubuziranenge ashyirwaho ku bworozi, byafashije ubworozi bwa kinyamwuga, aho amafi ashobora kuba yabungwabungwa hifashishijwe uburyo bwo kororera ahantu hazitiye, aho ya mafi ashobora kuba yagenzurwa ntahandi yajya”.
Umukozi muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge muri RSB, Hakizimana Naivasha Bella
Avuga ko RSB ifatanije na MINAGRI n’abandi bafatanyabikorwa bashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge yifashishwa mu bworozi bw’amafi arebana n’ubuziranenge bw’ibiryo bigaburirwa amafi, ay’ibikoresho n’imikorere myiza, kubungabunga umusaruro.
Aya mabwiriza, ateganya uburyo bunyuranye bwo kubungabunga amafi kugira ngo agere ku isoko ameze neza, ndetse yongererwe agaciro kugira ngo abashe kumara igihe kinini atangiritse.
Nyuma ya Rusizi na Nyamasheke, biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzakomereza no mu turere twa; Karongi, Rubavu, Musanze na Gicumbi aho hazasurwa inganda, amasoko, ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bw’amafi.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com