Rusizi: Abacuruza amafi n’insambaza barakangurirwa kwimakaza ubuziranenge

Taliki ya 23 Werurwe 2025 hatangijwe ubukangurambaga n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), muri gahunda ya “zamukana Ubuziranenge, ubuziranenge bw’ibiribwa n’ikoreshwa ry’ibipimo byizewe ku masoko” mu Rwego rwo kurwanya imirire mibi mu batura Rwanda n’igwingira ku bana muri rusange.
imashini y’umutsa amafi n’isambaza
Muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yashyize imbere iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Hagamijwe ko abaturarwanda babona ibiribwa n’ibyo kurya by’amatungo byujuje ubuziranenge, igihugu cyaratangije gahunda yo gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku biribwa by’umwihariko imbuto n’imboga ndetse no guteza imbere ubworozi bw’amafi hirya no hino mu gihugu.
Iyi gahunda igamije gufasha mu kunoza imikorere ndetse no kongera umusaruro wujuje ubuziranenge bityo abaturage bakabona ibiribwa byujuje ubuziranenge ndetse binagemurirwe amasoko.
Ni muri urwo rwego, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire y’umwana (NCDA) bateguye ubukangurambaga ku mabwiriza y’ubuziranenge yashyizweho, kureba aho ageze ashyirwa mu bikorwa ndetse n’uruhare ibi bikorwa biri kugira mu kurwanya imirire mibi no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
imashini zikoreshwa mu buziranenge
Hari kandi gushishikariza abantu gukomeza kuyakoresha mu gushakira ibisubizo ibibazo by’ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibyo kurya by’amatungo bakora ibikorwa byifashisha ibipimo n’ingero byizewe.
Abacuruzi batandukanye bagaragaza ko ubu habaye impinduka kuko mbere nta bumenyi bari bafite k’ubuziranenge bw’amafi n’insambaza ubu bakaba barasobanukiwe ku buryo babigiramo uruhare mu guharanira ubuziranenge ku biribwa muri rusange.
Nyirasafari Hadidja, umucuruzi w’amafi n’insambaza muri CODEPEC avuga ko kuva (Projet PECHE Cyangugu) yaziye batangiye gusobanukirwa ubuziranenge.
Ati, “(Projet PECHE Cyangugu) ifite ibikoresho bigezweho hari iminzani n’ ibipimo ndetse n’ibyumba bikonjesha ndetse n’imashini yumutsa amafi n’isambaza bigezweho, ibyo byatumaga n’ibiciro biba byiza cyane”.
Nyirasafari Hadidja, umucuruzi w’amafi n’insambaza muri CODEPEC
Yakomeje avuga ko mbere baranguriraga mu ma base ugasanga nta buziranenge ariko igihe (Projet PECHE Cyangugu) kubera ibikoresho bafite ubu babona amafi n’isambaza zifite ubuziranenge.
Nubwo yemeza ko amafi yabaye make cyane mu kiyaga, Uzayisenga Agnes, umucuruzi w’insambaza agaragaza ko bamaze gusobanukirwa n’ubuziranenge ahubwo asaba ko amato yarobaga yakongerwa kuko mbere bari bafite amato 5 ubu kubera kubura kw’amafi n’isambaza abarobyi bigendeye I Nyamasheke gukorerayo kuko ho haboneka isambaza n’amafi.
Amakuru twashoboye kumenya ni uko bivugwa ko abarobyi nibo baje kwica amasezerano bari bafitanye na (Projet PECHE Cyangugu) nubwo na none mu kiyaga cya Kivu amafi atakiboneka nko mu bihe byatambutse.
Nk’uko bitangazwa na Kabanguka Nathan, Umukozi mw’ishami y’imirire isuku n’isukura mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire y’umwana (NCDA), yavuze muri gahunda yo kurwanya imirire mibi ndetse n’ibipimo by’imirire mibiby’umwihariko mu karere ka Rusizi ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe muri 2020 kari mu turere turi mu mirire mibi, igwingira ndetse kari no mu turere 12 dufashwa na (World Bank).
Kabanguka Nathan
Ati,“ Hari imbamvu nyinshi zitera iyo mirire mibi cyangwa se igwingira, ku bijyanye n’imirire ni ugukora ubukangurambaga gushishikariza kurya ifunguro ryuzuye cyane cyane hano turi hari aborozi bakagira n’umusaruro w’amafi n’isambaza igihari ni ukubakangurira kumenya akamaro gakomoka muri uwo musaruro”.
Akomeza avuga ko ibyagaragaye nuko mu gihugu abarya ibikomoka ku matungo bikiri hasi nabyo bishoboka kuba aribyo bitera hagaragara imire mibi muri aka karere.
Kabanguka Jonathan, yashimiye Leta muri gahunda yo kwihaza mu biribwa mu korora amafi n’isambaza kugirango umusaruro ube mwinshi ariko ku bijyanye n’ibiciro biri hejuru bazakomeza kuvugana n’ababishinzwe kuburyo buri muturage abashe guhaha amafi n’isambaza ku giciro cyiza kiringaniye.
Umukozi wa (RSB), mu ishami ry’ibipimo m’ubuziranenge, Kabalisa Placide ashimangira ko ari ingenzi kumenya ubuziranenge bw’ibipimo cyane cyane iminzani mu rwego rwo kumenya uko umusaruro ungana ndetse no gukurikirana uko uwo musaruro ubikwa wumukijwe mu mashini yabugenewe.
Umukozi wa (RSB), mu ishami ry’ibipimo m’ubuziranenge, Kabalisa Placide
Ati, “Ni inshingano za Leta kugenzura niba aya mafi yujuje ubuziranenge ndetse n’ibipimo bikoreshwa kuva yarobwa akanyura muri koperative kugeza ku muturage kuko guhendwa no guhomba bishobora kuba intandaro y’imirire mibi mu buryo bumwe cyangwa se ubundi”
Kabalisa ashimangira Kandi ko gahunda yo gukangurira amakoperative n’abacuruzi kubahiriza ubuziranenge ari urugendo kuko hari ibikoresho biba bigomba kuboneka ariko n’ubundi bumenyi bukenerwa.
Umuyobozi wa (Projet PECHE Cyangugu) Kagombye Amza, yavuze ko bakorana n’abarobyi bakagura umusaruro w’isambaza n’amafi yazanywe nabarobyi uwo musaruro bawucamo ibice 2, igice kimwe cy’isambaza baracumutsa mu mashini bakazigurisha, izindi nazo bakavanamo ifu y’isambaza nayo ikagurishwa cyane cyane iyofu ihabwa abana bafite ikibazo cy’igwingira ikindi gice bakigurisha n’abacuruzi bibumbiye mu makoperative.
Umuyobozi wa (Projet PECHE Cyangugu) Kagombye Amza
Yamekoje avuga ko bafite ubushobozi bwo kumusha toni imwe ku munsi kuburyo abazihaha bashobora no kuzitwara mu modoka rusange ntihagire agahumuro kuvikana.
Yasaba ko Leta yakomeza kubaha imbaraga ku buryo bajya bakusanya umusaruro wose w’amafi n’insambaza bityo bagaharanira ubuziranenge ndetse n’ibiciro bikaguma hamwe igiciro kikaba kizwi muri rusange.
yasabye kandi ko bifuza ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu gucunga neza umusaruro uboneka kugira ngo ujye mu baguzi ako kanya, ujya mu bucuruzi cyangwa se wongererwe agaciro uboneke uhagije kandi wujuje ubuziranege kuko ubu isoko ryaragutse haba mu gihugu no hanze y’igihugu
Gatera Emmanuel, ushinzwe ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri (RSB), yatangiye avuga ko hari igikorwa cy’ubukangurambaga by’umwihariko uruhare rw’amabwiriza y’ubuziranenge muguteza imbere uburobyi bw’amafi hakarebwa by’umwihariko ibikenewe mu kubahiriza amategeko y’ubuziranenge ndetse iteze imbere uburobyi na bawukoramo.
Ati, “Gushyira imbaraga aha n’uko amafi afite mu kongera intungamubiri cyangwa se kunganira ifunguro dufata buri munsi mu rwego rwo kuvugurura imirire haboneka intungamubiri, ubu bukangurambaga buzibanda kuruhare y’amabwiriza y’ubuziranenge ayakozwe tubwira abagenerwa bikorwa no ku bibutsa ubuziranenge”,
Gatera Emmanuel
Yavuze kandi ko bimaze kugaragara ko amafi n’insambaza bifite uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ku abana, Leta yahisemo gutanga umusanzu wo gutanga amabwiriza y’ Ubuziranenge.
Yashoje avuga ko bazakomeza gukorana n’abagenerwabikorwa bakabashishikariza kubahariza amabwiriza y’ubuziranenge banagire igipimo cy’ibikomoka mu bindi bihugu bitaza gutera guhanga n’ibindi bihugu ku masoko.
Iyo ubuziranenge bubahirijwe ayo mafi agira inyongeramusaruro, agafasha abanyagihugu mu buryo bwose ariko akaba ashobora no kujyanywa ku isoko mpuzamahanga.
Mu Rwego rwo kurwanya imirire mibi mu batura Rwanda no ku bana muri rusange, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyakoze ubukangurambaga bugamije guteza imbere uburobyi bw’amafi n’insambaza.
Ubu bukangurambaga buzakorwa mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba aho hazasurwa inganda, amasoko, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bw’amafi n’ibindi bikorwa mu turere twa, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rubavu, Musanze na Gicumbi
“Zamukana Ubuziranenge, ubuziranenge bw’ibiribwa n’ikoreshwa ry’ibipimo byizewe ku masoko”
Amani Ntakandi
Amahoronews.com