Sweden: Bably AKA the bible yemeza ko intsinzi yose igira igitambo

Nk’ uko imbuto y’ umugisha iva ku giti cy’ umuruho, Umuraperi Miheto Bably wamenyekanye mu muziki w’u Rwanda mu ndirimbo nka ‘Isezerano rya cyera’, ‘Isoko’ n’izindi ziri mu nzira yemeza ko “intsinzi yose igira igitambo.”
Ni mu Kiganiro yagiranye na Amahoronews ku murongo WA Telefone Aho ku mugabane w’ I Burayi mu gihugu cya Sweden Aho atuye, akora ndetse anabana n’ Umuryango we byumvikane umugore we n’ abana.
Ati,”Nibutse ibihe byahise ntabwo byari byoroshye kuko twatangiye gukora umuziki tukiri bato nubwo tutari gito , gusa byari bikomeye cyane kuko ntabwo impano ubwabyo yari kudutunga.,
Aha, Bably avuga ko ku giti cye yumvaga ko agomba kugira ikindi akora ku ruhande kugira ngo n’ ubuzima buzamere neza.
Ati, ” Bagenzi banjye twatangiranye ,cyane cyane abaraperi batitwaye neza mu buryo bwo kureba kure byarabagoye cyane! Bitewe ni uko uruganda rwacu rwa muzika rwari rugikeneye intambwe Nini, gusa uyu munsi byatangiye kugenda neza.”
Tumubajije niba yaba yararekeye Aho iby’ ubuhanzi, Bably avuga ko atigeze anarota kureka impano n’ inganzo bye, ngo gusa yabihaye umwanya ndetse yizeza.
Uyu muhanzi bakunda kwita AKA the bible bitewe n’ ubutumwa bukakaye bwumvikana mu ndirimbo ze, Ari muri generation imwe n’ abaraperi nka PFLA, Bulldog, Green P,Pacson, Fire Man, Late Jay Polly , Diplomat n’ abandi baranzwe n’ injyana Hip hop old school.
Gaston Rwaka
Amahoronews