Rubavu: Abacuruzi bizeye ubuziranenge bw’ibihingwa mu Rwanda kurusha ibiva hanze

0

Mu karere ka Rubavu, tariki ya 27 Werurwe 2025, muri gahunda y’ubukangurambaga buri gukorwa na (RSB), hibanzwe ku kubungabunga ubuziranenge bw’imbuto n’imboga. Abacuruzi, abagemurira amahoteli na resitora bakanguriwe ibiteganywa n’amabwiriza y’ubuziranenge kuva mu murima kugeza ku isoko.

Rwabutogo Jeanne, Umuyobozi w’Imbuto n’imboga mu mujyi wa Gisenyi, asanga abanyarwanda bamenye vuba agaciro ko kurya imbuto bityo no kumenya ubuziranenge bwabyo.

Ati, “Kuba dutangiye kumenya agaciro ko kurya imbuto mu myaka ya vuba bishoboka kuba ariyo mpamvu tugifite icyuho cyo kutagira umusaruro uhagije w’imboga, ariko na cyane imbuto dore ko kera abantu baryaga imbuto ari uko barwaye”.

Rwabutogo Jeanne, Umuyobozi w’Imbuto n’imboga mu mujyi wa Gisenyi

Kugeza magingo aya, bamwe mu bacuruza imbuto (pome, imyembe, amaronje,…) aha muri Rubavu bemeza ko nyinshi zituruka mu bihugu nka Afurika yepfo, kenya, Uganda ndetse na Tanzania.

Abacuruzi  bizeye ubuziranenge bw’ibihingwa mu Rwanda kurusha ibiva hanze;

Rwabutogo abajijwe ku by’ubuziranenge, avuga ko ibyo bacuruza kenshi babwirwa ko bipimwa ku mupaka bakamenya ko byujuje ubuziranenge, ngo kuko  bitameze bityo bitakwemererwa kwinjira mu Rwanda.

Avuga kandi Ati, “Mu gihe tugishakisha kumenya neza ubuziranenge bw’imboga n’imbuto hari abashakashatsi batugira inama yo kuzihingira ariko natwe tubasaba kudukorera inyigo igaragaza uko ubutaka bwacu bumeze n’igikenewe kugira ngo tububyaze umusaruro ni nyuma y’aho bigaragara ko ubutaka bwacu butera imbuto zose nka maronje na pome”.

Yashoje agira ati, “Turishimira imbaraga Leta ikomeje gushyira mu kongera umusaruro w’imboga n’imbuto. Iyi gahunda ya kwihaza ni nziza kuko twe abacuruzi ubu imbuto zera mu Rwanda tubasha kuzibona iyo ari igihe cy’umwero wazo. Hari izindi tutabona izihagije kuko ziva mu mahanga”.

Karigirwa Rehema asanzwe agemura imbuto n’imboga  muri Serena Hotel / Rubavu aho yimukiye kuva  2017, kuko mbere yagemuriraga Hotel Serena / Kigali kuva muri 2010.

Avuga ko mu masezerano afitanye na hotel ni uko agomba kugemura ibintu bitoshye (frais) byaba broccoli, amashu, imbuto.

Karigirwa Rehema asanzwe agemura imbuto n’imboga  muri Serena Hotel / Rubavu

Ati, “Ntabwo dushobora na rimwe kugemura imbuto cyangwa se imboga byaraye!  ahubwo iyo bibaye ngombwa tubabwiza ukuri ko ibiribwa bakeneye bitaraboneka mu rwego rwo kurengera ubuziranenge, tukiyemeza kugemura ibintu bishyashya byujuje ubuzirange”.

Asoza ati, “Ubuziranenge bw’imbuto n’imboga ni ingenzi. Kubwubahiriza byongerera agaciro ibicuruzwa. Ngemurira hoteli z’inyenyeri 4 kugeza kuri 5, imbuto n’imboga kandi badusaba ko tubaha ibyujuje ubuziranenge. Gahunda ya kwihaza iziye igihe kuko dukenera guhugurirwa ibisabwa”.

Hari amabwiriza nshingiro y’ubuziranenge;

Umukozi muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge muri RSB, Hakizimana Naivasha Bella, avuga ko amabwiriza ateganya uburyo ibihingwa bigomba gufatwa nko mu kuhira, gutera ifumbire, mu gutera imiti yica ibikoko.

Umukozi muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge muri RSB, Hakizimana Naivasha Bella

Ati, “Twebwe rero nk’abakozi bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ubuziranenge twibanda ahanini mu kureba niba ibyakozwe muri  urwo ruhererekane byubahirijwe kuva mu murima kugeza ku muguzi wa nyuma”.

Naivasha Bella, ashimangira kandi ko nubwo umuhinzi ashobora gukurikiza amahame y’ubuziranenge mu bikorwa byo kuhira, gutera imiti yicaca udukoko, ifumbire n’ibindi byinshi, ariko ni ingenzi kwitwararika mu kubika umusaruro.

Nathan Kabanguka, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), avuga ko  imboga zitunga umubiri ariko zibitswe nabi zishobora kwangirika bigatera umubiri indwara.

Ati, “Biturutse ku kamaro k’imboga n’imbuto bifitiye abantu kandi bitabikika igihe kirekire, byandura vuba ku buryo byangiritse bishobora guteza indwara, aho kugira ngo birinde umutekano w’umubiri bikaba byawangiza”.

Nathan Kabanguka, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA)

Akomeza avuga ko Abanyarwanda batangiye kumenya akamaro ko kurya imbuto, ariko bitari  100%, gusa ngo n’ingenzi  cyane cyane ku bagore batwite n’abari konsa, bituma umwana akura neza ariko no ku muntu mukuru ni ngombwa ko imbuto n’imboga bigomba kuba byinshi.

Nathan, agaruka ku ngo zimwe na zimwe usanga zateguriye umwana ifunguro zitwa ko zuzuye ariko hari uruboga rumwe cyangwa urubuto rumwe gusa.

Ati, “Iyo bimeze bityo ntabwo  ubwirinzi bw’indwara buhagije kuko abana cyangwa se n’abantu bakuru baba bakeneye kurya imboga n’imbuto ariko byujuje ubuziranege”.

Leon Munyeshuri, Umukozi wa Serena Hotel / Rubavu avuga ko  imboga n’imbuto byiza biboneka kuko bafite ababicuruza bizeye kandi basanzwe bakorana  muri Rubavu.

Ku byerekeye ubuzirange bw’imboga n’imbuto bagemurirwa, yemeza ko byaba abahinzi  ndetse n’abakozi babo ngo bose bahuguwe ku buziranenge.

Leon Munyeshuri, Umukozi wa Serena Hotel / Rubavu

Ati, “Nubwo ubuziranenge bw’ibiribwa ari urugendo ndetse no guhozaho, ni ngombwa kuri twebwe nka hoteli yiyubashye ko dufata neza abakiliya bacu tukabagezaho ibiribwa byujuje ubuziranenge kugira ngo bitagira ingaruka ku buzima bwabo”.

Avuga kandi ko  hari imbuto n’imboga babona bituruka mu mahanga bikabageraho bitameze neza bitewe no kuba byaturutse kure.

Aha, Munyeshuri avuga ko yifuza kubona imbuto n’imboga bituruka mu Rwanda, ariko byose bikazaterwa n’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera bityo ikibazo cyo kutabona ingano y’ibyo bifuza kigakemuka.

Ati, “Igihugu cyacu cyateje imbere ubukerarugendo n’amahoteri. Dufite isoko ryagutse rwose. Mbere byaragoranaga kubona umusaruro uhagije w’imbuto n’imboga ariko ubu uraboneka. Hakenewe gukomeza gushora gushora kugira ngo tugabanye ibitumizwa mu mahanga”.

Muri rusange, abacuruza imboga n’imbuto bemeza ko iyo ubuhahirane n’ibihugu by’amahanga ndetse n’iby’ibituranyi buhagaze neza ibicuruzwa bibageraho nk’uko bikwiye.

Bifuza kandi ko bishobotse ubuhinzi bwo mu gihugu imbere bwatera imbere kuko batizeye 100% ubuziranenge bw’imbuto n’imboga bituruka hanze.

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *