Rusizi: Hagiye gukorerwa igerageza ry’urubuga rw’ikoranabuhanga mu itangwa ry’amakuru ku bacuruzi bwambukiranya imipaka
Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka no gufasha abacuruzi bato by’umwihariko abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga kubona amakuru yizewe kandi abegereye, mu Karere ka Rusizi hagiye gukorerwa igerageza ry’Urubuga rw’ikoranabuhanga (digital pltform) rujyanye no gutanga.

Ni inkunga ACTR yatewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira ku Isi (IOM) mu mushinga “Amplifying Digital Opportunities for Cross-Border Trade” (ADO-CBT) ku bufatanye n’Ikigega cy’Itermbere Rirambye SDGs gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika I New York.
Ubucuruzi bwambukiranya imipaka ni inkingi ikomeye mu bukungu bw’ibihugu bya Afurika. Bufasha cyane cyane mu guhanga imirimo, kuzamura ikigero cy’ubuhahirane, kongera umutekano w’ibiribwa n’ingufu, ndetse no kugabanya ubukene ku Isi.
Mu Rwanda, uru rwego rwiganje cyane mu bagore, aho barenga 70% by’abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwambukiranya imipaka.
Abenshi muri bo basubiza akabakaba kuri 90% y’inyungu z’ubucuruzi mu miryango yabo no mu iterambere ry’aho batuye. Nubwo bafite uruhare rukomeye, aba bacuruzi by’umwihariko abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga baracyugarijwe n’ibibazo bikomeye mu ikireshwa ry’imipaka.
Harimo ibibazo bijyanye n’ubumenyi mu koreshwa ry’imipaka (Border procedures) kutabona amakuru agezweho, ruswa (corruption), ihohoterwa, ifatirwa ry’ibicuruzwa, kubura ibyangombwa by’inzira nk’amapasporo na viza, gusiga abana ku mipaka, kuburirwa irengero bijyanye n’ishimuta ry’abantu bizezwa imirimo n‘izindi nyungu n’ibindi.
Raporo ya Banki y’Isi yerekana ko 40% by’abacuruzi bato bahura na ruswa, naho 30% by’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka igaragaza ko bahohoterwa.
Intandaro y’ibi bibazo ni ubusumbane bukabije mu kubona amakuru. Abenshi mu bacuruzi ntibazi uburenganzira bwabo, amategeko agenga ubucuruzi n’uburyo bwo kugera kuri serivisi z’ibanze zirimo iz’ikoranabuhanga, iz’ibigo by’imari n’iz’ubuzima.
Ibi bibabuza gukorera mu mucyo ndetse no gusaba ibisobanuro ku batabaha serivisi uko bikwiye.
Mu gushaka igisubizo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM), ku nkunga y’Ikigega Joint SDG Fund gifite ikicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York, ryafatanyije na SAUTI East Africa n’Ishyirahamwe ry’abacuruzi bambukiranya imipaka mu Rwanda (ACTR) mu gutegura uburyo bushya bwo gutanga no kubona amakuru ku bucuruzi bwabo hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ubu buryo bw’Ikoranabuhanga buzatangira kugeragezwa bwa mbere mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba.
Uburyo buzakoreshwa burimo:
USSD (koreshejwe kuri telefoni ntoya zisanzwe), Ubutumwa bugufi (SMS), Umuyoboro wa WhatsApp wifashisha chatbot na telefoni za sumati na za mudasobwa, n’Udukiyosike tw’Ikoranabuhanga tuzashyirwa ahagaragara.
Ubu buryo buzafasha abacuruzi kubona amakuru ku gihe ku bijyanye n’amategeko n’imyitwarire igenga imipaka, ibisabwa mu byangombwa by’ubucuruzi, ibiciro ku isoko, agaciro k’ifaranga, uko ikirere cyifashe, ibijyanye n’ubuzima n’andi makuru ku bijyanye na serivisi z’ibigo by’imari n’imibereho myiza muri rusange.
Ibirimo byagenewe kuba byumvikana ku bantu bafite ubumenyi buke ku ikoranabuhanga cyangwa ku bandi bataminuje, hifashishijwe indimi z’abaturage bo mu bihugu bituranyi by’u Rwanda ndetse n’imyandikire yoroshye.
Igerageza ry’ubu buryo rizitabiriwa n’abantu bagera kuri 60 barimo abacuruzi bambukiranya imipaka, abagore, urubyiruko, abafite ubumuga n’abayobozi bo ku rwego rw’Akarere. Muri iki gikorwa cy’igerageza ry’uburyo bw’ikoranabuhanga, hazarebwa ibikwiye kunozwa kugira ngo bizagirire akamaro abantu benshi harimo abacuruzi, ababagana ndetse n’abafata ibyemezo.
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bugamije gutuma abacuruzi b’u Rwanda barushaho gukorera mu mucyo no kubona serivisi z’ibanze, kandi hakarushaho kwiteza imbere bijyanye na Visiziyo 2050.
Raporo y’imigendekere y’igerageza izatanga ishusho rusange ku iterambere ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi.

Amani Ntakandi
