Perezida Kagame ni inshuti yanjye magara ndetse n’ umujyanama- Masai Ujiri
“Perezida Kagame ni umujyanama wanjye ukomeye, inshuti magara” Masai Ujiri ashimangirs ku mubano wihariye afitanye na Perezida Kagame.

Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano, yavuze ku mubano wihariye afitanye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, amugaragaza nk’umujyanama we afata nk’inshuti magara.
“Perezida Kagame ni umujyanama wanjye ukomeye, inshuti magara, ahora adutera inkunga muri siporo. Ni umuryango kandi ndabyishimira. Ndi Umunyafurika ufite inshuti nyinshi ku Isi, ariko we ni umwihariko.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye na The New Times, avuga ku bikorwa byaberaga mu Rwanda, by’Iserukiramuco rya Giants of Africa ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma y’irya 2023.

Amahoronews com
