Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, Dr. Frank Habineza na Perezida wa PSP, Nkubana Alphonse, batowe nk’abasenateri bashya.

Dr Frank Habineza uyobora ishyaka Democrati green party

Mu nama rusange idasanzwe y’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) yateraniye i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025 ni yo yatoye abo bakandida hakaba hategerejwe ko bazashyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo rubemeze.

Perezida wa PSP, Nkubana Alphonse

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party) na Nkubana Alphonse uyobora Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere, PSP, batowe nk’abakandida Senateri, bazasimbura abagiye gusoza manda yabo.

Dr Frank Habineza wiyamamarije kuba Perezida inshuro ebyiri atsindwa ni ukuvuga mu matora ya 2017 na 2025, yaje kwinjira mu nteko Ishinga amategeko 2018 asoza manada avamo niwe washinze  ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democaratic Green Party Rwanda) mu 2009.

Nibemezwa n’urukiko rw’ikirenga, bazasimbura abasenateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa, manda yabo izarangira ku wa 22 Ukwakira 2025.

Abandi ba Senateri barangije barimo Evode Uwizeyimana,Jean-Pierre Dusingizemungu, Epiphanie Kanziza ndetse na André Twahirwa bose

Raoul Nshungu – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *