Perezida Kagame yagaragaje icyo amateka yigishije u Rwanda

0

Perezida Kagame avuga ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye rwiga ko n’aho isi yagera mu mwijima ungana gute haba hakiri andi mahirwe y’aho urumuri rwashibuka.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025, mu nama yamuhuzaga n’abagize Urwego Ngishwanama rwe ruzwi nka Presidential Advisory Council (PAC) aho bagarukaga cyane ku buryo bwo guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu no gukemura bimwe mu bibazo bireba akarere n’Isi muri rusange..

Perezida Kagame avuga ko nyuma y’uko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi,byasigiye iki gihugu isomo ry’uko niyo haba umwijima ungana ute haba hakiri amahirwe yo kubona urumuri.

Agira ati”Mu Rwanda, twararokotse, mu myaka 31 ishize, ishyano ryatugwiriye, kandi n’ubu tugomba gukomeza kurokoka n’ibindi byinshi bituruka hanze. Ariko amateka yatwigishije ko nubwo hacura umwijima, yaba mu Rwanda, muri Afurika cyangwa ku Isi yose, hari ahantu hato hashobora gushibuka hagatanga urumuri. U Rwanda rwacu, muri uwo mwijima, rurakura.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko n’ibyo u Rwanda rugihanganye nabyo rugomba kubitsinda ati “Dukeneye guharanira kurokoka urugamba kandi tugatera imbere tukajya aho twifuza kugera n’aho abandi badutanze kugerayo bageze. Guhindura aha hantu hacu hato biri mu bushobozi bwacu uko dukomeza kurokoka ibitero by’abo bantu baturuta.”

PAC ni urubuga ruhuza Perezida wa Repubulika n’inzobere z’Abanyarwanda n’abanyamahanga kugira ngo bungurane ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda.

                                                        Abagize Urwego Ngishwanama rwa Perezida Kagame

Abagize uru rwego rwashinzwe ku wa 26 Nzeri 2007, bahura kabiri buri mwaka, inama ya mbere ikaba yarabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Inama y’Inteko Ishinga Amategeko n’iya Clinton Global Initiative.

Raoul Nshungu -Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *