Raila Odinga utavugaga rumwe na Leta ya Kenya yitabye Imana
Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya akiyamamariza no kuyobora icyo Gihugu nka Perezida inshuro eshanu, yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko.
Urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, mu gihugu cy’u Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
Ibitaro byitwa ‘Sreedhareeyam Ayurvedic Eye Hospital and Research Centre ‘ byavuze umutima we wahagaze hafi saa tatu za mugitondo ubwo yakoraga ibisa na Siporo atembera mu mbuga y’ibyo bitaro .

Odinga yari amaze iminsi itanu ari kwitabwaho n’abaganga muri ibyo bitaro , aho yari ari kumwe n’umukobwa we ndetse n’umuganga we bwite.
Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu 2013.
Yabaye umuntu ukomeye cyane muri politiki ya Kenya mu gihe kirenga imyaka 30, yiyamaza ubugira gatanu ku mwanya wa Perezida ariko ntiyahirwa.
Inshuro nyinshi yagiye yamagana ibyavuye mu matora agasaba ko asubirwamo cyangwa akirahiza nka Perezida w’Igihugu.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, Odinga yari yahatanye mu matora yo kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ariko atsindwa na n’Umunya- Djibouti Mahamoud Ali Youssouf.
Perezida Ruto yagaragaje ko urupfu rwa Raila ari igihombo gikomeye ku gihugu, asaba abaturage kwicisha bugufi no kubahiriza amategeko mu bihe bikomeye igihugu kiri gucamo.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yahise ahamagaza inama y’Inama Nkuru y’Umutekano wa Leta nyuma y’urupfu rwa Raila Odinga, wari umuyobozi ukomeye mu ishyaka Orange Democratic Movement (ODM).
Iyi nama igamije gusuzuma umutekano w’igihugu no gushyiraho ingamba zihamye mu guhangana n’ingaruka zaturuka ku rupfu rwa Raila, ndetse no gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice byose by’igihugu.

Perezida wa Kenya William Ruto yahise ahamagaza inama y’umutekano
Raul Nshungu – Amahoronews.com
