Uruhererekane rw’abatangabuhamya bafitanye isano rugaragaje urujijo mu rubanza rwa Dr.Munyemana i Paris.
Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr. Munyemana yashinje nyirasenge kumusaba kubeshya, rukomeje kubera mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, haravugwamo impaka zikomeye zituruka ku batangabuhamya bafitanye isano, barimo n’umwe washinje nyirasenge kumusaba gutanga ubuhamya bw’ibinyoma.

Urukiko rwa rubanda mu Bufaransa (cours d’assise de Paris)
Kuva ku wa 16 Nzeri 2025, Dr. Munyemana aburana ubujurire ku byaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri ibyo byaha, byose byavugwaga ko yabikoreye muri Perefegitura ya Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu 2023, yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 24.
Umutangabuhamya yemeje ko yasabwe kubeshya
Ku wa 8 Ukwakira, urukiko rwumvise ubuhamya bw’umugore washinjura Dr. Munyemana. Uyu mugore yavuze ko yatanze ubuhamya abisabwe n’umubyeyi we uba mu Rwanda, ariko uruhande rw’abaregera indishyi rugaragaza ko ibyo avuga bidafite ishingiro.
Yasobanuye ko nyina, “akibasha gukora imirimo yo mu rugo nka buri gitondo,” yashoboraga kujya gutanga ubuhamya i Paris. Ariko icyemezo cya muganga cyagaragaje ko uyu mubyeyi atabasha no kugera i Kigali ngo atange ubuhamya hakoreshejwe video-conference.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko nyina yagirijwe gutotezwa ngo ahindure ubuhamya kuri Dr. Munyemana, ariko urukiko rumwibutsa ko uwo mubyeyi ari umwe mu baregera indishyi, akaba ahagarariwe n’umunyamategeko Me Simon Foreman.
Impaka hagati y’abunganira abaregera indishyi n’abashinjura
Me Foreman yabajije uyu mutangabuhamya ati, “Ndi umwunganizi wa nyoko, Dafroza na Alain Gauthier. Wavuye mu Rwanda mu 1994, hashize imyaka 30 utamusura. Wavuze ko mwongeye kuvugana mu 2002. Nyoko yishimiye ko utanze ubuhamya bushinjura Dr. Munyemana?”
Uwo mutangabuhamya yasubije ko nyina yishimiye ubuhamya bwe, nyamara Me Foreman agaragaza ko ibyo ari ubushinjacyaha, kuko nyina ari ku ruhande rw’abaregera indishyi.

Dr. Munyemana Sosthène
Yanabajijwe ku makuru avuga ko yoherereje mwishywa we amafaranga kugira ngo ajye gushinjura Munyemana, asobanura ko yabikoze kubera impanuka ya moto yamugizeho ingaruka. Ibyo byatumye Me Foreman akomeza kugaragaza ko hari ikimenyetso cy’ibinyoma.
Mwishywa we yamuhakaniye mu ruhame
Ku wa 10 Ukwakira, mwishywa w’uyu mutangabuhamya yageze i Paris atanga ubuhamya butunguranye. Yatangaje ko yari yiteguye kubutanga hifashishijwe video-conference, ariko nyuma y’uko nyirasenge amuhamagaye, yemera kujya mu Bufaransa.
Ubwo Perezida w’iburanisha yamubazaga niba koko nyirasenge yamuhamagaye amubwira iby’ubuhamya, yasubije ati, “Ntacyo nzi kuri iyi dosiye, ntacyo nzi kuri jenoside. Nayize mu ishuri. Ndumva ntameze neza, nshaka kuva hano.”
Yongeyeho ko nyirasenge yamubwiye ko “kuza mu Bufaransa byoroshye kandi azahita abona ubwenegihugu,” ibyo bikaba byatumye urukiko rwemeza ko ashobora kuba yarashutswe gutanga ubuhamya atazi neza ibirimo.
Uyu musore kandi yahakanye ibyo nyirasenge yavuze ku buzima bwa nyina, avuga ko “nyogokuru ashaje cyane kandi arwaye.”
Abaregera indishyi basaba ko umutangabuhamya akurikiranwa
Mu gihe Dr. Munyemana yari yizeye ko uyu mutangabuhamya azamushinjura, byarangiye ashinjwe kumushakira abatangabuhamya b’ibinyoma.
Abunganira abaregera indishyi n’umushinjacyaha basabye urukiko ko uyu mugore akurikiranwa n’ubutabera kubera ukwivanga mu rubanza. Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku myitwarire y’uyu mutangabuhamya uzatangazwa ku wa 13 Ukwakira 2025.
Amani Ntakandi – Amahoronews.com
