Miss Mutesi Jolly yaguze imodoka ya miliyoni 300
Miss Mutesi Jolly abinyujije kuri Instagram aherutse kugaragaza imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz igura Miliyoni Frw 300 zirenga bivugwa ko ari ye yiguriye.
Ni Mercedes-Benz G-Class (izwi nka G-Wagon 63) kandi ugereranyije n’uko ibiciro byayo bivugwa mu binyamakuru bitandukanye, ubona ko iri hagati ya Miliyoni Frw 300 na Miliyoni 359.
Ibindi byamamare byaguze imodoka zihenze zikabishyira ku karubanda ni Alliah Cool uheruka kugura iyo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class na Isimbi uheruka kwerekana iyo mu bwoko bwa Range Rover Velar igura miliyoni zirenga Frw 80 .
https://www.instagram.com/reel/DP9hGI8jI-w/?utm_source=ig_web_copy_link&igsh=MzRlODBiNWFlZA==
Mutesi Jolly yabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2016, icyo gihe akaba yari afite imyaka 20 y’amavuko, si iyi modoka gusa imaze kugaragara mu bihenze uyu mukobwa yibitseho kuko aherutse kugaragaza inzu y’akataraboneka yujuje bivugwa ko ifite agaciro karenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda
Ubu ni umwe mu Banyarwandakazi bamamaye ku mbuga nkoranyambaga kurusha abandi kuko nko kuri Instagram afite abantu 981,000 bakurikirana ibyo akora.
Uretse kuba umwe mu bambara bakaberwa, Mutesi Jolly azi no kugira ibiganiro bitera abantu inkunga yo gukora bakiteza imbere, bikaba ibiganiro byubaka bita motivational speeches.
Ubwo yabaga Miss Rwanda, yari afite ibyegera ari byo Peace Ndaruhutse Kwizera na Vanessa Mpogazi.
