Igice I: Injyana ya Reggae yamfashije kudaheranwa n’ agahinda natewe na jenoside yakorewe Abatutsi-Man Ngabo
Nk’ umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ikamusigara ibikomere ku mutima ndetse n’ imvune z’ umubiri zikomeye, Ngabonziza Anaclet uzwi nka Man Ngabo asanga injyana ya Reggae yatumye adaheranwa n’ agahinda.
Aganira na Amahoronews, Man Ngabo avuga ko nyuma yo kurokoka jenoside yakorewe Abatutsi 1994 nibwo yaje kwisanga mu muziki kuko mbere yakunda gukina umupira w’ amaguru.

Ati, “Nubwo nakuze ntari mu muziki ,ariko nabonaga Data umbyara acuranga igikoresho cya muzika cyitwa Accordeon kuko yari yarawize mu iseminari Nto ku Rwesero muri Giti, gusa nkaba nsangiye na Data impano ,kuko nawe yakundaga ruhago {football}, yanabaye umubitsi w’ Ikipe ya Bank nkuru y igihugu BNR yitwaga AMATARE FC, ndibuka ko yari mu kiciro cya mbere ni naho yakoraga kugeza ubwo yaje kwicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”

Uhereye iburyo mu bahagaze, Sagahutu Augustin uwambaye ikote ry’ umweru ni se wa Man Ngabo
Mu buryo bwumvikana, Man Ngabo atangaza ko nyuma y’ ibihe bikomeye cyane nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi nubwo yari yabuze abavandimwe be, n’ inshuti nyinshi yikuyemo kwigunga ahubwo yisunga bagenzi be aho bari batuye mu Gatsata bashinga istinda rya muzika baryita KWANDA BAND.
Ati, “Umunyarwanda uzi ururimi rwacu yakwibaza iyi nyito Kwanda n’ isano bifitanye n’ U Rwanda , njye n’ abagenzi banjye twiyumvishaga ko nubwo twababaye tukanashavura ariko kwivura ibikomere n ihungabana byari umukoro wacu ni uko iri tsinda ryacu dutangira guhanga ariko twisunga n’ ubundi izindi ndirimbo z’ abanyafurika ndetse n’ izindi zo muri Jamaica.”

Istinda rya Reggae, Kwanda Band, uhereye ibumoso ni Man Ngabo, Cub Lion n’ abandi
Man Ngabo avuga ko yibuka neza ko Kwanda Band yatangiriye mu Gatsata munsi y’ umusozozi wa Jali, mu buzima butoroshye ariko banakora Album bayita AMAHORO, igizwe n’ indirimb 8 , Uko bari bane buri wese ashyiraho indirimbo ye.
Ahamya ko ntaho yize umuziki ahubwo akoresha Karemano yahahawe na Rurema yamuhanzemo gukundi injyana ya Reggae nk’ intwaro yomora ibikomere, ibisebe ndetse inamufasha inafasha abandi kudaheranwa n’ agahinda.
Ati, “Nahisemo Reggae kuko ni injyana imfasha gutekereza no kwimenya no kuvugira abari mu ngorane zitandukanye, kwigisha, kubabarira no kwibabarira ubwanjye bituma numva mfite amizero n’ umunezero wo kubaho no gusangira ubuzima n’ abandi bantu.”
Ku ruhande rumwe, Man Ngabo yemera ko Reggae yafashije Abanyafrika kwisobanukirwa kugeza aho ihabwa agaciro mu rwego rw’ isi kugeza n’ aho yashyizwe mu murage wa UNESCO kubera uruhare rwayo mu bwiyunge no kwigisha urukundo no kuvuga akarengane gakorerwa cyangwa kakorewe Abirabura n’ abandi barengana kuri iyi si.

Ku rundi ruhande, ashimangira ko injyana ya Reggae yamufashije kubahiriza gahunda y ‘igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge afata nk’ inkingi y’ umubano uzira urwikekwe, nk’ uko Imana yaremye abantu yifuza ko babana mu isi nk’ indabo mu busitani.
Kuri ubu , Man Ngabo afite intego yo gukomeza gukora umuziki, kuwunononsora no guhuza ibikorwa bya Kwanda band, gukora izindi ndirimbo na videos ndetse no kwandika igitabo kivuga ku mateka ye n’ igihugu cye {U Rwanda} no kukibera umuvugizi biciye mu buhanzi.
“Huhaho”, “Ndebera” ni zimwe ndirimbo nshya za Man Ngabo mushobora kumva muzisanze kuri sound Cloud.
Gaston Rwaka – Amahoronews
