Gasabo: BMA na HAWU bafatanyije na Leta mu guteza imbere umwuga w’ubwiza n’uburanga
Abanyamuryango ba Beauty Makers Association (BMA) mu Karere ka Gasabo baravuga ko ubufatanye hagati y’iri shyirahamwe, Sendika HAWU, Leta n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), bugiye guhindura isura y’umwuga w’ubwiza n’uburanga mu Rwanda, binyuze mu mahugurwa, ubuvugizi no gushyiraho umurongo ngenderwaho uhamye.

Abakora mu rwego rw’ubwiza n’uburanga mu Karere ka Gasabo bavuga ko umwuga wabo ugeze mu gihe cy’impinduka nziza, nyuma y’uko Beauty Makers Association (BMA) yegereye abanyamuryango bayo mu rwego rwo kubahuza, kubigisha no kubafasha kugera ku iterambere rirambye.
Perezida wa BMA mu Karere ka Gasabo, Bikerinka Jean, yavuze ko intego nyamukuru y’iri shyirahamwe ari ukugira umwuga wubakiye ku bumenyi, ubunyamwuga n’icyerekezo cy’iterambere.
Yagize ati, “Twifuza kubona buri mukoresha n’umukozi bafite ubumenyi bujyanye n’igihe, bafite ibyangombwa byemewe kandi bazigamira muri gahunda ya “Ejo Heza”. Turashaka ko umwuga wacu ujya ku murongo nyawo, abantu bawukoramo bafite icyerekezo, ubunyamwuga n’isuku.”

Yavuze ko BMA ifatanyije na Sendika y’Abakozi b’Ubwiza n’Uburanga (HAWU) bashyize imbaraga mu kongerera ubushobozi abanyamuryango no gukumira akajagari mu masalon akora mu buryo budakurikije amategeko.
Yakomeje agira ati, “Tugiye gukorana n’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa kugira ngo ama salon yose akore mu mucyo, afite isuku kandi yubahiriza amategeko. Nta muntu ugomba kongera gukora atagira uburenganzira cyangwa ubumenyi bukenewe,”
Perezida w’Ihuriro ry’abakora umwuga w’ubwiza n’uburanga mu Karere ka Gasabo (Beauty Makers Association – BMA), Bikerinka Jean, yashimye ubufatanye buri hagati ya BMA na Sendika HAWU, avuga ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere abakorera muri uru rwego.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Amahoronews.com, Bikerinka yavuze ko ashimira by’umwihariko Rushigaji Haruna, uyobora Sendika “HAWU”, ku bikorwa bikomeye yakoze bigamije guteza imbere urubyiruko n’abakorera mu rwego rw’ubwiza.

Bikerinka Jean, Perezida Bikeresi wa Beauty Makers Association (BMA) mu Karere ka Gasabo,
Yagize ati, “Ndashimira cyane Sendika “HAWU” iyobowe n’umusaza nabonye ufite imvi mu bwanwa witwa Rushigaji Haruna. Ni we washinze ibigo by’amashuri bitandukanye, harimo n’icyo muri Kimisagara “Maison des Jeunes”, n’ishami ryacyo ryo muri Kamonyi, ndetse n’iryo rya Kabuga. Ubu aradutumiye ngo aduhugure, ahugure n’abakozi ku bijyanye na Serivisi za ‘SPA’, kugira ngo barusheho kugira ubumenyi n’ubunyamwuga.”
Bikerinka yakomeje ashimira Rushigaji Haruna ku ruhare rukomeye agira mu guteza imbere umwuga w’ubwiza n’uburanga, by’umwihariko mu gutanga amahugurwa atangwa ku bufatanye na Rwanda TVET Board (RTB), aho abarangije bahabwa impamyabushobozi (Certificat).
Urubyiruko n’abashora imari mu bwiza bashimangira akamaro k’iyi gahunda
Mu bandi banyamuryango bagaragaje akanyamuneza ku mikoranire ya BMA na HAWU, harimo Uwinema Diana, washinze ishuri ryitwa “Diana beauty and academy” ryigisha ibijyanye n’ubwiza bw’isura (Make-up), imisatsi n’inzara.
Uwinema Diana yavuze ko iyi mikoranire iha icyizere abigisha n’abanyeshuri ko hari icyerekezo cyiza kiri kubaganisha ku iterambere.

Umunyamuryango wa (BMA), Uwinema Diana, washinze ishuri ryitwa “Diana beauty and Academy”
Yagize ati, “Ndashimira cyane inzego zashyizeho (Beauty Makers Association – BMA) ndetse na Sendika HAWU. Turabona bashaka guteza imbere umwuga w’ubwiza n’uburanga ku buryo natwe tubyigisha tubona abanyeshuri bacu bazagera ku rwego rwo hejuru, bakiteza imbere.”
Yakomeje avuga ko gahunda ya “Ejo Heza” yasobanuwe na Perezida wa BMA mu Karere ka Gasabo, Bikerinka Jean Bikiresi, yamwunguye byinshi ku buryo abakozi bashobora kwiteza imbere binyuze muri iyo gahunda.
Yakomeje ati, “Nyuma yo kumva ibisobanuro bye, byampaye imbaraga zo gukomeza gufasha urubyiruko. Nk’umuntu wigisha, numva ko buri mwana ndi gufasha akura afite icyerekezo n’icyizere cy’ejo heza,”
Uwinema Diana yongeye gushimangira ko Bikerinka ari umwe mu bayobozi bita ku iterambere rusange aho guharanira inyungu ze bwite.
Yagize ati, “Yaduhaye icyizere kuko atitaye ku nyungu ze bwite, ahubwo ahora ashishikariza abanyamuryango n’abakozi bose gukorera hamwe mu nyungu rusange. Ni urugero rwiza kuri twe,”
Umwuga w’ubwiza n’uburanga ukomeje gutera imbere mu Rwanda
Uwinema Diana asoza avuga ko uyu mwuga ugeze ku rwego rushimishije, aho abantu benshi batangiye kuwusobanukirwa nk’umurimo ushobora gutunga umuryango.
Yashimangiye agira ati, “Ubu abantu batangiye kubona ko umwuga w’ubwiza n’uburanga ari inzira y’iterambere. Ni yo mpamvu nanjye nifuza kugira uruhare rukomeye mu gufasha urubyiruko rwinshi kwinjira muri uyu mwuga no kuwukunda.”
Janet Ingabire, Ubanyamuryango wa (BMA), akaba ariwe washinze “Bora Spa” iherereye muri Gasabo I Nyarutarama munsi ya gorilla Hotel street no 334, nawe yashimye uru rwego avuga ko rwabafashije gusobanukirwa agaciro k’umwuga wabo n’uburyo bawunoza mu buryo bugezweho.

Umunyamuryango wa (BMA), Janet Ingabire, washinze “Bora Spa” i Nyarutarama
Yagize ati, “Mbere twakoraga tutazi neza uburenganzira bwacu, ariko ubu turahugurwa, tugahabwa ubuvugizi ndetse tugasobanurirwa uburyo bwo kwiteza imbere. Turabona icyizere cy’uko umwuga wacu ugiye kugira agaciro gafatika.”
Perezida wa Sendika HAWU, Rushigajiki Haruna, yashimye ibikorwa bya (BMA) avuga ko ari urugero rwiza rwo guhuza abakozi n’abakoresha bagakorera mu bumwe.

Perezida wa Sendika HAWU, Rushigajiki Haruna
Yagize ati, “Turashimira (BMA) kuba yarashyize imbere icyerekezo cyo guteza imbere abakozi b’uru rwego. Turi gukorana mu bikorwa byo kubahugura, kubafasha kwiga uburyo bwo kwiteza imbere, no kubashishikariza kwizigamira muri “Ejo Heza.” Tugamije umwuga wubaka ubuzima bw’abawukoramo, atari uwugana gusa amafaranga.”
Uruhare rwa Leta na PSF:
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) bwashimangiye ko buzakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere rya BMA n’andi mashyirahamwe y’abikorera, kugira ngo umwuga w’ubwiza n’uburanga ube icyitegererezo mu isuku, ubunyamwuga no guteza imbere abawukoramo.
Léon Pierre Rusanganwa, Ushinzwe Ubuzima rusange muri “PSF”, yavuze ko iyi gahunda ijyanye n’intego za Leta zo guteza imbere urwego rw’abikorera rufite isuku, ubunyangamugayo n’uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu.

Léon Pierre Rusanganwa, Ushinzwe Ubuzima rusange muri “PSF”
Yagize ati, “Turi gufatanya na “BMA” kugira ngo dushyireho uburyo bwo gukorera mu mucyo, gushishikariza abakorera muri uyu mwuga kugira ibyangombwa, no gutuma bawukora nk’umwuga ufite agaciro. Ubu turimo gutegura uburyo bwo guha amahugurwa abakozi bose n’abakoresha kugira ngo twubake urwego ruhamye.”
Ubufatanye hagati ya BMA, HAWU, PSF n’inzego za Leta bugaragaza intambwe nshya mu guhindura isura y’umwuga w’ubwiza n’uburanga mu Rwanda. Abanyamuryango barashima ko ubu uyu mwuga utangiye gufatwa nk’uw’ingenzi mu bukungu bw’igihugu, ukaba uteganya guha amahirwe mashya urubyiruko no guteza imbere isuku, ubunyamwuga n’icyerekezo cya “Ejo Heza.”
Amani Ntakandi – Amahoronews.com
