BK yasimbuye Skol muri Rayon Sports
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje kuva mu mwaka w’imikino 2026-2027, izakorana na Banki ya Kigali nk’umuterankunga wayo mukuru mu gihe cy’imyaka itanu.
Ibi byatangajwe na Perezida w’agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah wavuze ko bamaze gusinya amasezerano kandi ko Banki ya Kigali ariyo izagaragara imbere ku mwambaro wabo.
Ati” Uyu mwaka tuzakorana na BK, twasinyanye amasezerano. Mu minsi iri mbere tuzageza ku bakunzi b’umupira n’Aba-Rayons muri rusange. BK niyo tuzabona uyu mwaka imbere ku mwambaro.” Murenzi Abdallah kandi yavuze ko mu bafatanyabikorwa bandi iyi kipe izakorana nabo harimo Skol yari umuterankunga mukuru mu myaka hafi icumi ishize gusa bakaba bari kuvugurura amasezerano bakazakomeza gukorana mu bundi buryo.
Ku rundi ruhande Rayon Sports yemeje ko mu minsi mike izavugurura amaseserano na Skol ajyanye no gukomeza gukoresha ibikorwaremezo yabubakiye.
Akomeza avuga ko ibibazo bya Rayon Sports cyane cyane iby’imishahara y’abakinnyi bigiye kurangira, kuko ari ikigo kinini mu by’imari mu bikorera mu Rwanda.
Ati “Ni ikigo kinini cy’imari tuzafatanya mu bintu byinshi, bya bibazo twajyaga tugira nk’imishahara itabonekera igihe, ingengo y’imari itabonekera igihe, BK ije kubishyiraho akadomo. Ije gutanga igisubizo kirambye kuri bya bibazo by’amikoro twahoranaga.”
Mu minsi iri imbere Rayon Sports izashyira hanze imyambaro mishya izambara mu myaka itanu iriho Banki ya Kigali ndetse na Jayrutty Investment, dore ko impande zombi ifitanye na yo amasezerano y’imyaka itanu.
Abandi bafatanyabikorwa bahari barimo Airtel, izanagira uruhare mu kugura bisi nshya ya Rayon Sports, na yo izaboneka mu mwaka utaha w’imikino, ndetse mu gihe izaba itaraboneka hakazashakwa uburyo Rayon Sports izajya igenda, dore ko ingendo zayo zitwara arenga miliyoni 50 Frw ku mwaka.
Ikipe ya Rayon sport yarangije ku mwanya wa kane muri shampiyona ya 2025/2026, ndetse inatsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, itsinzwe na APR FC kuri penaliti.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena nibwo uru ruganda rwatangaje ko rutazongera amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Rayon sports nyuma y’imyaka 12 bakorana ,n’ubwo hari amakuru avuga ko hari ibindi biganiro biri hagatiyabo mu gushaka uko bakorana mu bundi buryo.

Raul Nshungu – AMAHORONEWS.COM
