U Rwanda rwongeye kwakira impunzi ziva muri Libiya
Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, rwakiriye itsinda rya 23 rigizwe n’abasaba ubuhungiro 173 bavuye muri Libya. Abo barimo 85 bo muri Sudani, 66 bo muri Eritrea, 2 bo muri Somalia, 7 bo muri Ethiopia na 12 bo muri Sudani y’Epfo.
Kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira abarenga 3,000 b’impunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya, muri bo 2,623 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu mu buryo bwemewe.
U Rwanda rwakira aboherejwe ku bushake bwabo, kandi iyo bahageze bahabwa ibyangombwa byose nkenerwa ku bufatanye na UNHCR mu gihe bagitegereje kubona ibihugu by’i Burayi n’Amerika byemera kubakira bikabatuza mu buryo buhoraho.



