Perezida Kagame yavuze ku bayobozi batamara kabiri mu Nshingano
Perezida Kagame yatanze igisubizo, agaragaza ko hatabayeho kwihangana, abaminisitiri bakurwa mu nshingano batamazemo igihe kinini bakabaye bakurwamo mbere kuko bahabwa amahirwe yo kwikosora ariko ntibahinduke.
Yabigarutseho kuri uyu wa 17 Kamena 2026, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya muri guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’igihugu.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta gikwiye kunanira abayobozi ariko ko bipfa iyo hari abananirwa kugira umuco wo kumva, gushaka no gukosora ibitagenda neza.
Yagize ati “Naho impinduka nk’izi, ahubwo ndetse birashoboka ubundi birashoboka ko zaba ziba mu gihe gitoya cyane kurusha ubu. Hari abantu bashobora kwibwira ngo ariko ba Minisitiri bahindutse vuba. Bahindutse vuba ariko jya wibaza impamvu.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo mu nama y’abaminisitiri, abayobozi bemeranya gushyira mu bikorwa gahunda, bakiha n’igihe ariko cyagera, ugasanga hari n’utibuka ibyo yagombaga gukora.
Ati “Dore aha ngaha ni ho tugirira inama za guverinoma. Tukajya umugambi, tukavuga ngo ‘tugiye gukora iki’ ndetse umuntu akagiramo uruhare, buri wese agatanga igitekerezo, tukabyemeza, ibyangombwa byose bihari. Wenda byagombaga gutwara amezi atandatu kuba twakoze ibyo twakoraga, hashira amezi atanu, habaho no kwibutsa ngo ‘Ariko tugeze hehe kuri bya bindi?’, ugasanga n’uwagombaga kubikora ntazi aho tugeze.”
Yakomeje ati “Iyo ndwara yo irakabije. Ariko habaho kwihangana ku bayobora ibyo bikorwa, abayobora abantu. Ubwa mbere urabyihorera, ukabona ko nyine ari intege nke umuntu yagize, ari mu makosa, abantu bakora amakosa, birashoboka. Ubwa kabiri ikosa nk’iryabaye ubushize rikongera rikaba, ukongera uti ‘Ariko se habaye iki ko ubushize twari twabikosoye?’ Ubwo na bwo wenda ukamwihorera.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko hari ubwo abayobozi basubiramo ikosa rimwe inshuro eshatu cyangwa enye, icyo gihe hagafatwa icyemezo cyo kubasimbuza kuko biba bigaragara ko bafite ikibazo gikomeye, kubihanganira bitagishoboka.
Perezida Kagame yasabye abayobozi kubakira ku mateka y’ubutwari bwaranze Ingabo zabohoye Igihugu, zitanze zitizigama
“Nta kibazo gikwiye kuba kitunanira ndetse n’ikitunaniye tuba twumva impamvu, uragicumbikisha ugashaka amikoro, ugashaka uburyo ukabwubaka kugira ngo usubire inyuma ukemure cya kibazo. Byose bikunda ari uko abantu bumva neza aho inshingano ziva n’aho zigarukira.”
Abayobozi barahiraga barimo James Wizeye, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Judith Mbabazi, Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane ndetse na CP Theos Badege, Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora
Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya kujya bibuka indahiro barahiye, bakamenya uburemere bw’inshingano zabo, kuko iyo bakoze neza, umusaruro mwiza na bo ubagiraho ingaruka nziza, bakirinda ibishuko.

