Amavubi yakiriye abakinnyi bakina mu mahanga mbere y’imikino yo gushaka CAN 2027

0
Ange Mutsinzi

 

Joy-Lance Michels na Mutsinzi Ange bavuga ko intego ari ugufasha u Rwanda kubona itike y’Igikombe cya Afurika

Abakinnyi b’Amavubi bakina hanze y’u Rwanda batangiye kugera i Kigali, mu gihe Ikipe y’Igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Mu bakinnyi bageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026 harimo rutahizamu Joy-Lance Michels ukinira Sabah yo muri Azerbaijan ndetse na myugariro Mutsinzi Ange wa Zira FK yo muri icyo gihugu.

Mutsinzi Ange na Joy-Lance Michels 

Michels yavuze ko nyuma yo kuba Umunyarwanda wa mbere wabashije gukina mu mikino ya nyuma ya UEFA Champions League, ubu yifuza gukomeza kugira uruhare mu rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike ya CAN.

Ati: “Ntewe ishema no kuba narashyize u Rwanda ku ikarita y’Isi by’umwihariko muri UEFA Champions League. Kujya muri ririya rushanwa buri mukinnyi aba abyifuza, noneho kuri njye byari birenze kuko nari Umunyarwanda wa mbere uhageze.”

Yavuze ko ubu yifuza gusubiza igihugu umusaruro binyuze mu gufasha Amavubi kugera ku ntego yo kongera gukina Igikombe cya Afurika, nyuma y’imyaka isaga 20 u Rwanda rutacyitabira.

Michels yagize ati: “Intego tuzanye ni ukubona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kuko ni igihe kinini gishize u Rwanda rutajyayo. Ibyo biri mu byangaruye mu Rwanda, kandi ndizera ko tuzabigeraho mfatanyije na bagenzi banjye.”

Mutsinzi Ange na we yavuze ko ikipe yiteguye imikino iri imbere, ariko agaragaza ko inkunga y’abafana izaba ingenzi cyane cyane ku mukino uzabera mu Rwanda.

Ati: “Ni umukino niteguye nubwo uzaba utoroshye. Intego ni ugushaka amanota by’umwihariko ku mikino yo mu rugo. Abanyarwanda bizere ko tuzatanga ibishoboka byose ngo tubashimishe. Icyo tubasaba ni ukuza kudushyigikira ari benshi.”

Abandi bakinnyi bageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere barimo Imanishimwe Emmanuel, Mugisha Gilbert, Biramahire Abeddy, Niyigena Clement, Muhire Kevin, Mbonyumwami Taiba, Ntwari Fiacre, Mugisha Bonheur, Nshuti Innocent, Nkulikiyimana Darryl, Kavita Phanuel, Samuel Gueulette, Emeran Noam na Kwizera Jojea.

Mickels Leroy Jacques, Mickels Joy Slayd na Bizimana Djihad bo biteganyijwe ko bagera mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri. Amavubi afite umukino wa mbere wo gushaka itike ya CAN 2027 ku wa 25 Nzeri, aho azakira Liberia kuri Stade Amahoro.

Nyuma y’iminsi ine, ku wa 29 Nzeri, Ikipe y’Igihugu izerekeza i Praia muri Cabo Verde gukina umukino wa kabiri wo mu itsinda K, aho izahura na Mali. U Rwanda ruri mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *