Team Rwanda yageze muri Montréal yitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare

0
Higiro

 

Abakinnyi b’u Rwanda bakiriwe na Ambasaderi Prosper Higiro mbere yo gutangira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026.

Ikipe y’u Rwanda y’amagare yamaze kugera i Montréal muri Canada, aho yitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026, irushanwa rihuza abakinnyi baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi.

Ku mugoroba wo ku wa 19 Nzeri 2026, abagize delegasiyo y’u Rwanda bakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro.

Perezida wa FERWACY, Ishimwe Nkurayija Jean Hubert aratangaza ibyiciro abakinnyi b’Abanyarwanda bagiye guhatanamo

Muri abo bari muri Team Rwanda harimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Nkurayija Ishimwe Jean Hubert, abakinnyi ndetse n’abandi bayobozi n’abagize itsinda ryari ryajyanye n’ikipe.

Mu butumwa yagejeje ku bakinnyi, Ambasaderi Higiro yabasabye gukomeza gukorera hamwe no guhagararira igihugu neza muri iri rushanwa.

Yabashishikarije kandi “kwimana u Rwanda”, mu gihe iri rushanwa ribaye nyuma y’iryo u Rwanda rwakiriye i Kigali, rikaba ryaranditse amateka nk’irya mbere rya Shampiyona y’Isi y’Amagare ryabereye ku mugabane wa Afurika.

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 iri kubera i Montréal, ikaba yatangiye ku wa 20 Nzeri ikazasozwa ku wa 27 Nzeri.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu birenga 100 byitabiriye iri rushanwa, aho abakinnyi barwo bageze muri Canada mbere y’irushanwa kugira ngo bamenyere ikirere n’aho amarushanwa azabera.

Abakinnyi b’u Rwanda bazitabira ibyiciro bitandukanye by’iri rushanwa, aho bamwe batangiye gahunda yo gusiganwa n’igihe buri mukinnyi ahaguruka ku giti cye (Individual Time Trial).

Mu bagore, Nirere Xaverine na Ingabire Diane ni bamwe mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda muri iki cyiciro.

Kwitabira iri rushanwa ni andi mahirwe ku bakinnyi b’u Rwanda yo gupima urwego rwabo ku rwego mpuzamahanga no gukomeza kugaragaza iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Abakinnyi b’u Rwanda basabwe kuruhesha ishema

Amani Ntakandi – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *