Indwara zitandura ziri imbere mu gutwara abantu mu Rwanda

0

Imibare igaragaza ko mu Rwanda umubare munini w’abapfa baba bazize indwara zitandura kuko bageze kuri 47.7% by’impfu zose zagaragaye mu mwaka wa 2024.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko izi mpfu ziyongereye ho 1.7% ugereranyije no mu mwaka wa 2023 kuko izi ndwara zifite uruhare rwa 46% by’impfu zabayeho muri uriya mwaka.

Ku rundi ruhande impfu ziterwa n’ibindi bibazo nk’impanuka, zaramanutse ziva kuri 11% mu 2023 zigera ku 9,4% mu 2024.

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Ibarurishamibare Rishingiye ku Irangamimerere, Nshimiyimana Patrick,  avuga ko  mu mwaka wa 2024 habaruwe abantu 40 704 bapfuye iyi mibare ikaba yarikubye akarenga kabiri kuko mu 2022 habaruwe impfu 20 010.

Yahamije ko ikibabaje ari uko abandukuza ababo bapfuye bakiri ku kigero cya 46,1% mu 2024, bavuye kuri 41,8% mu mwaka wa 2023.

Yagize ati: “Abantu barapfa ariko ababo ntibajya kubamenyekanisha, bityo abantu benshi ntibandukurwa mu bitabo.”

Yifuza ko Abanyarwanda bahindura imyumvire bakitabira kwandukuza mu irangamimerere abatakiriho nk’uko bikorwa mu kwandikisha abavuka kuri ubu biri ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Imwe mu mpamvu yagaragaje ko zituma abantu benshi batamenyekanishwa ngo bandukuzwe mu bitabo by’irangamimerere ni uko abantu 74,5% baguye mu ngo, ni ukuvuga ahatari mu mavuriro.

Yakomeje ashimangira ko hakomeje kurebwa uburyo uwabuze uwe yajya amwandukuriza ku rwego rw’Umudugudu, kugira ngo byorohere abagorwaga n’izindi mpamvu zose zatumaga batabikora.

Ayo makuru yakuwe mu ikoranabuhanga ry’irangamimerere, afasha mu kurushaho kumenya umutwaro w’ibibazo Igihugu gihanganye na byo bitwara ubuzima bw’abatu.

Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko   42,9% by’impfu zo mu mwaka ushize zaturutse ku ndwara zandura zafashe abantu mu bihe bitandukanye.

Uyu mwaka ni na wo wagaragayemo ibyorezo birimo icya Marburg cyari cyibasiye u Rwanda ku nshuro ya mbere ariko kigakumirwa kimaze gutwara ubuzima bw’abasaga 60 biganjemo abakoraga mu rwego rw’ubuvuzi.

 

Raul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2

2

2

2