Nyarugenge: “BMA” yunguranye ibitekerezo n’ubuyobozi mu kunoza imikorere y’abatunganya ubwiza

0
BMA Nyarugenge1

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’Ishyirahamwe “Beauty Makers Association (BMA)” ry’abatunganya ubwiza n’uburanga mu Rwanda, bakoze ibiganiro bigamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’abanyamuryango ba BMA n’inzego z’ibanze mu mirenge igize ako karere, hagamijwe guteza imbere umwuga wabo no kuwubaka mu buryo bunoze kandi burambye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwagiranye ibiganiro n’Ishyirahamwe “Beauty Makers Association (BMA)” mu rwego rwo gusuzuma uko umwuga w’abatunganya ubwiza n’uburanga mu Rwanda wanozwa, ndetse no kurebera hamwe uburyo inzego zawo ku rwego rw’imirenge zashyirwaho neza iyo gahunda yatangiye tariki ya 03/11/2025 ikazasozwa ku ya 12/11/2025.

Muri ibyo biganiro, impande zombi zagaragaje ko hari imbogamizi zigaragara mu mikorere y’abanyamuryango, zirimo umubare muto w’abiyandikisha, bigatuma uburyo bwo guhanahana amakuru n’imikoranire hagati y’inzego butagenda neza nk’uko bikwiye.

Izo mbogamizi zatumye BMA isaba ko hakorwa amavugurura hagashyirwaho inzego z’imirenge n’uturere, cyane cyane mu mujyi wa Kigali, kugira ngo umwuga w’abatunganya ubwiza ubeho mu buryo bunoze kandi bufite ishusho y’umwuga nyawo.

Nyuma yo kuganira n’Akarere ka Nyarugenge, BMA yashyizeho inzego zayo mu mirenge 10 igize ako karere, zirimo Muhima, Nyakabanda, Rwezamenyo, Kigali, Kanyinya, Mageragere, Nyamirambo, Nyarugenge, Gitega na Kimisagara.

Izi nzego zashyiriweho kugira ngo zifashe mu guhuza abanyamuryango, kubaha ubumenyi, no guteza imbere ubuvugizi bugamije iterambere rirambye.

Perezida wa BMA mu Karere ka Nyarugenge, Jean Paul, yavuze ko kimwe mu byo bashyize imbere ari ugushishikariza abakoresha kwita ku bakozi babo babazigamira muri gahunda ya Ejo Heza, kugira ngo bazabashe kugira ejo hazaza heza nyuma y’akazi.

Perezida wa BMA mu Karere ka Nyarugenge, Jean Paul

Yagize ati, “Umukoresha agomba kuzigamira umukozi we, kuko ari bwo tuzabona umwuga wacu wubakitse ku bumwe n’icyerekezo kiza.”

Mu nama yabereye mu Murenge wa Gitega, umuyobozi wawo yasabye abitabiriye inama kurangwa n’isuku aho bakorera, kwirinda akajagari, no kubaha akazi bakora nk’isoko y’imibereho yabo.

Yagize ati, “Twemeranyije ko abakoresha bagomba kujya bahemba abakozi banyuze muri banki, kandi bagatanga umusanzu wabo muri gahunda ya Ejo Heza, kugira ngo bazagire amasaziro meza.”

BMA yemereye ubuyobozi ko izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba ku bufatanye na Sendika y’abakozi, HAWU (Hair and Wellness Union).

Rushigajiki Haruna, Perezida wa HAWU, yashimangiye ko bagiye gukomeza ubukangurambaga bugamije guhuza abakozi n’abakoresha, kugira ngo bakorere hamwe mu iterambere rirambye rifite icyerekezo cy’igihugu.

Ati, “Tugiye gukorana bya hafi na BMA mu gukumira akajagari mu masalon, massage na sauna zikora zitujuje ibisabwa. Hazajya hakorwa ubugenzuzi bw’isuku buri kwezi, kandi abanyamuryango bose bazitabira gahunda za Leta zirimo Umuganda.”

Rushigajiki Haruna, Perezida wa HAWU

Ibi biganiro hagati ya BMA n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge byitezweho kongerera imbaraga abakorera mu rwego rw’ubwiza, kunoza imikoranire yabo n’inzego za Leta, ndetse no guteza imbere umwuga ubateza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange.

Amani Ntakandi – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *