Min. Marizamunda avuga ko ubumenyi bwa Gisirikare gusa butakemura ibibazo by’Afurika

0

 

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Marizamunda Juvenal yagaragaje ko kugira ngo ibibazo Afurika ihanganye nabyo bikemuke bisaba ko abasirikare baba bafite ubumenyi buhagije butari ubuhanga bwa Gisirikare gusa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika (ACOC) irimo kubera i Kigali, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga (The Future of Africa Military Training and Education: Bridging the Digital Divide).”

Aha Minisitiri Marizamunda yavuze ko ubushake bwo guhanga udushya, kwihuza n’ubufatanye biri mu byatuma Afurika ikaza ubwirinzi bwayo.

Agira ati “Mu bihe bya none byaranzwe n’ukwihuza kw’Isi, urujya n’uruza rw’ibitekerezo n’ikoranabuhanga riri ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bw’inzego zacu bwo kwiyungura ubumenyi, guhanga udushya no gufatanya ni byo bigena imbaraga z’ubwirinzi bwacu nk’Abanyafurika”.

Akomeza agaragaza ko usibye ubuhanga bwa Gisirikare hakenewe n’ubundi bumenyi nko mu Ikoranabunga kugira ngo  Afurika ikemure ibibazo by’umutekano ifite.

Yagize ati: “Ibibazo bihangayikishije Afurika ni byinshi birimo iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, kwimuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ihindagurika ry’ibihe.

Kubikemura birasaba abasirikare badafite gusa ubumenyi bwa girikare ahubwo bazi iby’ikoranabuhanga kandi bafite indangagaciro. Ni byo shingiro ry’ubumenyi bukenewe mu kinyejana cya 21.”

Yakomeje ashimira ACOC ku ruhare rwayo mu guteza imbere intego imwe ihuza Amashuri Makuru ya Gisirikare ku mugabane wa Afurika. Avuga ko ibi bituma ayo mashuri asangira ubunararibonye, agahuza gahunda zayo z’amasomo, ndetse akubaka uburyo bukomatanyije bwo kurinda umugabane wa Afurika, nk’uko biri muri gahunda z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, n’iz’Ingabo zihora ziteguye za Afurika (ASF).

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yagaragaje ko iyi nama itagamije guhuza abantu gusa ahubwo ari ukungurana ubumenyi mu bya gisirikare.

Yagize ati “Ni urubuga rwo guhurizaho ubuhanga n’ubwenge bwa gisirikare bwa Afurika.”

Iyi nama yahurije hamwe abaturutse mu bihugu 24 barimo abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika, Urwego rushinzwe Umutekano n’Amahoro muri AU, inzobere mu bya gisirikare, abafatanyabikorwa mu bya gisirikare, n’abahanga mu by’umutekano w’Akarere.

Raoul Nshungu – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2

2

2

2