Ikigo Der Sprachen Hub cyemerewe gutanga ikizamini cya ECL ku biga ikidage
Binyuze mu kigo Der Sprachen Hub/German language academy mu Rwanda hagiye kujya hakorerwa ikizamini mpuzamahanga cya ECL (European Consortium for the Certificate of Attainment in Modern Languages) ku biga n’abifuza kwiga ururimi rw’Ikidage.
Nk’uko ubuyobozi bwa Der Sprachen Hub bubivuga iki cyemezo bagihawe tariki ya 2 Ukuboza 2025 knadi ngo ibi bikazakemura ikibazo cy’abarangizaga amasomo yabo y’ururimi rw’Ikidage ugasanga babuze uko bakora ibizamini mpuzamahanga bihamya ko koko ushoboye uro rurimi.
Mwizerwa Mulisa uyobora Der sprachen Hub avuga agira ati: “Iki ni ikizamini cyemewe mu Budage mu nzego zitandukanye zirimo gutura, gusanga umuryango, amahugurwa n’ubukorerabushake. Ni amahirwe mashya ku Banyarwanda.”
Akomeza ati: “Abanyeshuri barangizaga amasomo bagategereza igihe kirekire batarabona ikizamini, abandi bagahura n’ibiciro bihanitse cyangwa serivisi zidanoze. ECL ije nk’igisubizo gifatika kuri ibyo bibazo.”
Iki kigo Der sprachen Hub cyahawe uburenganzira bwo gutanga iki kizamini ari cyo cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba cyahawe ubu burenganzira,ubundi gisanzwe gitanga amasomo y’Ikidage kuva ku rwego rwa A1 kugeza kuri C1, hakoreshejwe uburyo butandukanye burimo E-learning na Hybrid.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izatangira ku itariki ya 6 na 7 Gashyantare 2026 ari nab wo ikizamini cya mbere kizatangwa, aho kwiyandikisha byatangiye ku itariki ya 8 Ukuboza 2025 bikazarangira ku itariki ya 6 Mutarama 2026. Abaziyandikisha kare bazahabwa amasomo y’ubuntu abafasha kumenya uko ikizamini gikorwa.
Abanyeshuri 200 ubu nibo biga Ikidage muri Der Sprachen Hub mu mashami ya Kigali, Huye na Musanze vuba ngo bakaba bafite gahunda yo kwaguka bagafungura ishami i Rubavu.


Raoul Nshungu- Amahoronews.com
