The Ben na Bwiza bahize abandi mu Isango na Muzika Awards

0

The Ben na Bwiza barangije umwaka wa 2025 n’akayamuneza  nyuma yo kwegukana ibihembo bikomeye muri Isango na Muzika Awards (IMA) yabaga ku nshuro ya gatandatu, ubwo batorwaga nk’abahanzi b’umwaka.

Ibirori byo gutanga ibihembo byabereye ku nyubako ya Kigali Cultural and Exhibition Village izwi nka Camp Kigali ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2025, aho hatanzwe ibihembo mu byiciro 11 bitandukanye birimo Umuhanzi w’Umwaka, Indirimbo y’Umwaka, Album y’Umwaka, Umutunganya muziki [producer] na Director.

The Ben yahigitse Bruce Melodie, Kevin Kade na Kivumbi King, yegukana igihembo cy’Umuhanzi Mwiza w’Umugabo.

Nubwo atabashije gutsinda muri iki cyiciro, Bruce Melodie nawe yahawe igihembo cya Album y’Umwaka abikesheje album ye yise ‘Colorful Generation’, yatsinze izindi nka ‘Plenty Love’ ya The Ben, ‘Hear to Stay’ ya Ariel Wayz na ‘Now or Never’ ya Papa Cyangwe.

Mu bagore, Bwiza yitwaye neza akubita inshuro Alyn Sano, Ariel Wayz na France Mpundu, agaragaza ko ari umwe mu bahanzi b’abagore bafite ijambo rikomeye mu muziki w’u Rwanda muri uyu mwaka.

Mu bandi begukanye ibihembo, harimo umuhanzi Run Up wegukanye igihembo cy’Indirimbo y’Umwaka abikesheje indirimbo ‘Tsunami’, mu gihe Kivumbi King yabaye Umuhanzi Mwiza wa Hip Hop.

Igihembo cy’indirimbo yahuriwemo (Best Collaboration) cyegukanywe na ‘Folomiana’ ya Chriss Eazy yakoranye na The Ben na Kevin Kade, naho Lionel Sentore atsinda mu cyiciro gishya cya Best Cultural Act.

Element Eleeh yagizwe Umutunganya muziki (Producer) w’Umwaka, Gad atwara igihembo cy’Umuyobozi wa Video, Vestine & Dorcas baba Abahanzi beza ba Gospel, mu gihe Diez Dolla yabaye Umuhanzi Mushya w’Umwaka.

Abahanzi barimo Suzana Nyiranyamibwa, Zizou Al Pacino na Massamba Intore bahawe ibihembo by’icyubahiro kubera umusanzu wabo w’igihe kirekire mu muziki nyarwanda.

Hananumiwe nyakwigendera Jean Lambert Gatera, wari umunyamakuru wa Isango Star Radio wagize uruhare runini mu guteza imbere umuziki nyarwanda.

Ibi bihembo bitegurwa n’ikiganiro Isango na Muzika gitambuka kuri Isango Star Radio, bigamije gushimira no guha agaciro abahanzi, abatunganya indirimbo n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare rufatika mu iterambere ry’umuziki nyarwanda mu mwaka wose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *